Tecno yamuritse telefoni ya Phantom 6 Plus ifite umwihariko wo gufata amafoto y’akataraboneka

Sosiyete Tecno yamuritse telefoni zigezweho za Phantom 6 Plus mu ruhererekane rw’izo mu bwoko bwa Phantom zifite ubushobozi bwo gufata amashusho y’akataraboneka asanzwe afatwa na Camera zigendanwa.

Iyi telefoni ifite ubushobozi bwo gufata ifoto igaragara mu buryo bwisumbuye kandi bugezweho (High Definition) yihariye iri ku gipimo cyo hejuru izafasha abayikoresha na ba mukerarugendo gufata amafoto meza.

Phantom 6 Plus ishobora gukoreshwa n’itsinda ry’abantu bifotora(selfie), ifite umwihariko wo gufata abantu bagera ku icumi mu ifoto bitabasabye ko bagerageza kwegerana ngo bagaragare mu mboni ya Camera.

Ubushobozi bwo gufata ifoto yaguye ihuriwemo n’abantu benshi, bifasha itsinda ry’abantu kwibumbira hamwe ndetse bakoroherwa no gufata ifoto.

Izi telefoni kandi zifite ubushobozi bwo kwagura ingano yazo, zigafata amafoto ku kigero cya dogere 180 ugereranyije na telefoni isanzwe.

Ifite ubushobozi bwo gukurura ishusho nyuma yo kongererwa ingano y’akuma gakurura ishusho(lens).

TECNO Phantom 6 Plus ndetse n’izindi telefoni za Smart phone zigaragaza iterambere rimaze kugerwaho mu gufata amashusho meza, ariko by’umwihariko TECNO Phantom6ifite udushya tugaragaza ishusho ihambaye iha buri foto ifashwe ububasha buboneye ijisho ndetse ikazana ishusho imeze nk’iya camera zigezweho nka Sony.

TECNO Phantom 6 Plus yashyize ahagaragara izi telefoni mu rwego rwo kwagura isoko no kwegera abakiliya bayo babagezaho telefoni zigezweho zabafasha kuborohereza ubuzima.


Kwamamaza