Tecno Mobile yahawe igihembo cy’imitangire myiza ya serivisi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga

Tecno Mobile yawahe igihembo nk’ikigo cyahize ibindi mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga hagamije imitangire inoze ya serivisi.

Iki gihembo cyatanzwe ku wa Gatandatu kuri Lemigo hotel ubwo hatangwaga ibihembo bya Service Excellence Awards bisanzwe bitangwa hagamijwe gushimira ibigo bya leta n’ibyigenga byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda.

Umuyobozi wa East African Youth Development Agency itanga ibi bihembo, Emmanuel Mugisha, yavuze ko iki gihembo cyahawe Tecno Mobile kubera uburyo ikoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga serivisi ku bakiliya.

Tecno Mobile yahatanira iki gihembo mu cyiciro kimwe na RwandAir, REG, BPR na Engen.

Muri iki gikorwa ibigo byatowe hakoresheje ikoranabunga ku majwi 40% naho 60% asigaye aturuka mu bateguye no mu Kanama Nkemurampaka binyuze mu bushakashatsi bwakozwe.

Tecno Mobile yahawe nyuma y’ikindi kijyanye no gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo muri Expo ya 2018.


Kwamamaza