Sosiyete ya Safari Center yatangiye umwaka wa 2017, imurika ibicuruzwa byihariye

Sosiyete ya Safari Center n’uruganda rwayo rwa SUPA rukora ibikoresho bitandukanye birimo n’impapuro z’isuku (hygienic papers), rukanazisakaza mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye 2017 bamurika ibindi bicuruzwa bifite umwihariko, ari nako bifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire.

SUPA isanzwe ikora ibikoresho by’isuku bitandukanye nka SUPA Napkin (udutambaro dukoreshwa ku meza), SUPA Lady pads, SUPA Toilet paper (impapuro zo mu bwiherero), SUPA pocket tissues n’ibindi.

Uretse ibyo bikoresho by’isuku SUPA isanganywe, yamuritse n’ibindi birimo udutambaro twagenewe kubinda abana (SUPA Baby Diapers), abantu bakuru (SUPA Adult Diapers) na SUPA Baby Wipes. Ibi byose biri ku giciro utasanga ahandi.

Ubuyobozi bwa SUPA buramenyesha abakiliya bayo ko uranguye ibicuruzwa byinshi babimugereza aho akorera ku buntu.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasanga aho bakorera Kicukiro ku muhanda unyura kuri Zion Temple.

Ushobora kandi kubasura ku rubuga rwabo www.safaricenter.rw cyangwa ukabandikira kuri email: [email protected] cyangwa ukabahamagara kuri nimero za telefoni: 0788437453, 0788679852 na 0788423243.

Bakora n'impapuro z'isuku
Uruganda rwa SUPA rukora udutambaro two kubinda abana n'abakuru, Baby Diapers na Adult Diapers
Uruganda rwa SUPA rukorera muri iyi nyubako iherereye ku muhanda werekeza Kicukiro Centre unyuze kuri Zion Temple
Bafite imodoka ifasha mu gutwara ibicuruzwa by'abakiliya ikabigeza aho bakorera

Kwamamaza