Restaurant Veni Vidi yatangiye kugabanyiriza 500 FRW, abagura amafunguro n’ibinyobwa bifashishije SPENN

Restaurant Veni Vidi imaze kumenyekana kubera sirivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese by’amafunguro yuje intungamubiri n’ibinyobwa bimara icyaka, yatangije uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya SPENN, uguze ibifite agaciro nibura guhera ku 2000 Frw, akagabanyirizwa 500Frw.

Nk’uko izina ryayo ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ngwino Urebe”, ribishimangira, ifite byinshi yihariye izindi restaurant zidafite bituma uwayigannye ayivuga imyato.

Ikoranabuhanga rya ‘SPENN’ ryatangiye kwifashishwa mu kwishyura amafunguro n’ibinyobwa muri Restaurent Veni Vidi, ryamuritswe ku wa 4 Kamena 2018 na I&M Bank Rwanda ifatanyije n’ikigo cyo muri Norvège cyitwa ‘Blockbonds’.

Rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphones) ntibagire amafaranga bakatwa.

Kugira ngo umuntu arikoreshe bisaba kuba afite internet, akajya kuri Play Store, akamanura ‘application’ yitwa ‘SPENN’ akayishyira muri telefone ye, akiyandikisha yifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone.

Ibi kandi mu gihe ugize imbogamizi zo kubyikorera, muri Restaurant Veni Vidi uhasanga umukozi wa SPENN ushobora kugufasha gufungura konti yayo, kubitsa no kubikuzaho amafaranga.

Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko buri gihe umukozi wa SPENN aba ahari ku buryo afasha umuntu wese ubyifuza, akabona n’ayo mahirwe yo kugabanyirizwa 500Frw ku byo aguze.

Ati “Hano muri Veni Vidi hahora umukozi wa SPENN kugira ngo umukiliya nashaka kuza gufata amafunguro cyangwa ibinyobwa yifashishije SPENN atazi kumanura Application yayo ahite abimukorera, yishyure arye, agabanyirizwe ya 500Frw.”

Yakomeje agira ati “Urumva niba umukiliya asanzwe aza akarira 2000Frw niyishyura akoresheje SPENN azajya yishyura 1500Frw. Urumva azajya asagura 500Frw, naza iminsi itatu abe yizigamye aguze andi mafunguro.”

Mwamini yasobanuye ko ayo 500Frw agabanyirizwa gusa uguze amafunguro cyangwa ibinyobwa bitandukanye by’amafaranga nibura 2000Frw kuzamura, akishyura akoresheje SPENN.

Ati “Icyo nabwira abifuza gufata amafunguro n’ibinyobwa ni uko bagana Veni Vidi kuko hari poromosiyo ya SPENN. Muri iyi minsi turabafasha kwizigama kuko niba umuntu yateganyaga gukoresha 15000 Frw, naza inshuro 10 azaba yizigamye 5000Frw.”

Ikoranabuhanga rya SPENN rigiye kwiyongera ku bundi buryo busanzwe bwifashishwa mu kwishyura amafunguro n’ibinyobwa muri Restaurent Veni Vidi hatabayeho guhererekanya amafanga mu ntoki burimo MTN Mobile Money, ibyuma bya POS bishobora kwakira amakarita mpuzamahanga ya VISA na MasterCard na Eazy pay bwa Equity Bank Rwanda.

Uretse amafunguro ya Kinyarwanda kandi Veni Vidi inategura ubugali busanzwe, kawunga, umunyigi, ukaba ushobora kubifatisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kikunogeye.

Ibi byose kandi biba biteguye ku buryo nta ngaruka bishobora kugira ku buzima, kuko hakoreshwa amavuta make kandi n’aho bishoboka ntibayashyiremo.

Veni Vidi inakorera ahantu hisanzuye hari amahumbezi, ku buryo uwahafatiye amafunguro adashobora kubuzwa amahwemo n’ubushyuhe.

Undi mwihariko w’iyi restaurant ni uko umukiliya uguze ifunguro rya saa sita ahabwa ikinyobwa ku buntu, kugira ngo akomeze kuryoherwa kandi n’igogora rize kugenda neza.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye (commande) wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Imiterere yaho ituma abahafatira amafunguro batagira aho bahurira n'ubushyuhe
Muri Veni Vidi kandi bagira ibinyobwa by'ubwoko butandukanye ushobora gufata igihe cyose ushakiye
Ni hanini ku buryo abahafatira amafunguro bicara bisanzuye
Veni Vidi iherereye ahantu hagutse kandi hisanzuye
Veni Vidi iherereye ahantu hagutse kandi hisanzuye

Kwamamaza