Restaurant Veni Vidi ikomeje kudabagiza abashaka aho gukorera inama z’ubukwe n’amasabukuru

Veni Vidi ni restaurant ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi y’umuhanda uzwi nka Car Free Zone, mu mahumbezi adasanzwe, ahantu hatuje kandi hisanzuye, hakorerwa inama z’ubukwe ndetse n’ibirori bitandukanye.

Umuyobozi wa Restaurant Veni Vidi, Mwamini Delphine, atangaza ko kuba hatuje kandi buri wese wahamuyobora akahagera byihuse ari ikintu cyiza cyatuma buri wese abagana hakaniyongeraho ibiciro bidakanganye.

Ati “Nyuma ya serivisi za resitora na bar, abakiriya bashobora kutugana tukabaha ahantu heza ho gukorera inama z’ubukwe n’ibindi birori. Dukorera ahantu hisanzuye, hari amahumbezi, hatuje kandi hagari hari parking ihagije ku buryo nta kibazo wahagirira.”

Ikindi Mwamini avuga cyatuma abafite ibirori bagana Restaurant Veni Vidi ni uko ibiciro ku biribwa byaba ibyokeje cyangwa ibitetse ndetse n’ibinyobwa biri hasi cyane ku buryo buri wese ashobora kubyisangamo.

Ati “Ntabwo dushyiraho ibiciro bikanga abakiriya bacu kuko impamvu duhari ni ukugira ngo tube magirirane, tubahe ibyo bakeneye natwe tubone inyungu ariko itarimo kwifuza gukabije.”

Avuga ko muri Restaurant Veni Vidi ari nko mu rugo uhabona amafunguro atandukanye nkayo wakwitekera iwawe yaba aya Kinyarwanda n’aya Kizungu.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car free zone mu gikari cya Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka kubaha komande wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Iyi restaurant iri ahantu hatuje habereye kwakira inama mu mudendezo
Veni Vidi ifite umwihariko wo gutegura amafunguro ubagannye yifuza kandi mu gihe gito
Bar ya resitora Veni Vidi

Kwamamaza