IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Restaurant Veni Vidi ikomeje gutegura indyo za Kinyarwanda, yita ku badakunda amavuta

Restaurant Veni Vidi ikunzwe kubera serivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese, yazirikanye n’abadakunda kurya amafunguro arimo amavuta cyangwa abayakuweho n’ibyemezo bya muganga ibategurira aya Kinyarwanda.

Izina ryayo ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ngwino Urebe”, ifite byinshi yihariye izindi restaurant zidafite bituma uwayigannye ayivuga imyato.

Veni Vidi itegura amafunguro y’amoko atandukanye, ikagira umwihariko w’aya Kinyarwanda bituma buri wese yisanga mu bihategurirwa bitewe n’icyo akunda.

Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko iyi restaurant ari igisubizo ku bashaka amafunguro arimo umutsima w’amasaka, impungure, imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi.

Yagize ati “Tujya gushyiraho gahunda yo gutegura umutsima w’amasaka mu mafunguro yacu hari abari babidusabye, n’ubu rero hari abatazi ko kuri buffet yacu hahoraho amafunguro ya Kinyarwanda kugira ngo umuntu wese aze kwisanzura nkaho ari we.”

Yakomeje avuga ko uretse ayo mafunguro ya Kinyarwanda banategura ubugali busanzwe, kawunga, umunyigi, umuntu akaba yabirisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi yumva kimunogeye.

Mwamini avuga ko kuba bakorera ahantu hisanzuye, hari amahumbezi bituma abakiliya batagira ikibazo cy’ubushyuhe bushobora kubabuza amahwemo mu gihe cyo gufungura.

Ikindi muri Veni Vidi bihariye ni uko batanga ikinyobwa cy’ubuntu ku mukiliya uguze ifunguro rya saa sita hagamijwe kubafasha guhaza ukwifuza kwabo.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car free zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye (commande) wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Abakunda impungure nabo Veni Vidi yarabazirikanye
Restaurant Veni Vidi itegura amafunguro atandukanye
Impungure, ibihaza n'imyungu mu mafunguro ategurwa na Veni Vidi
Ibirayi bitarimo amavuta
Imyumbati itogosheje
Andi mafoto
  • Abakunda impungure nabo Veni Vidi yarabazirikanye
  • Restaurant Veni Vidi itegura amafunguro atandukanye
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved