00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PetersBakers yafunguye ishami i Rubavu inatangiza amahugurwa ku bashaka kwiga gukora cake n’imigati

Sosiyete PetersBakers ikora imitsima (cake) yifashishwa mu birori bitandukanye, imigati n’ibindi bikomoka ku ifarini, yafunguye ishami mu Mujyi wa Rubavu mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya babo bo muri uyu mujyi n’ab’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

PetersBakers yari isanzwe ifite ishami mu Mujyi wa Kigali gusa. Umuyobozi Mukuru , Mugwaneza Peter yavuze ko bahisemo kwagurira ibikorwa byabo muri uyu Mujyi kugira ngo ibyiza bakora bigere hose mu gihugu.

Ati "Impamvu twatangijeyo ishami ni mu rwego rwo kwagura ibyo dukora, twifuza ko ibyiza dukora byagera mu gihugu hose no hanze. Rubavu niho twahereye kuko abantu baho benshi bajyaga baza i Kigali gukoresha cake iwacu bituma tuborohereza."

Yakomeje avuga ko ubu mu Mujyi wa Rubavu abantu bazajya babasha kuhabonera ibicuruzwa bya PetersBakers nk’uko babibona muri Kigali, ndetse yemeza ko hari abakiliya batangiye kwishimira ibyo babagezaho.

Ati “Dufite Imigati itandukanye imenyerewe mu bihugu by’i Burayi, abo mu Mujyi wa Goma na Rubavu twabibegereje. Dufite kandi imitsima ikoreshwa mu bukwe n’amasabukuru. Ejo bundi mu bukwe i Goma batunguwe no kubona Cake iribwa n’abantu 800, ni ibintu bitari bisanzwe muri aka gace, umwimerere wacu ni uko tugukorera umutsima mu ishusho ndetse tugashyiraho n’amafoto kandi ku giciro gito.”

Uretse ibijyanye no gukora ibikomoka ku ifarini, muri iri shami PetersBakers yafunguye i Rubavu umuntu abasha kuhabonera andi mafunguro atandukanye ndetse n’icyayi cy’u Rwanda cyangwa ikawa.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, PetersBakers yatangije n’amahugurwa aho buri mwaka igira urubyiruko yigisha gukora ibyo isanzwe ikora.

Amahugurwa y’uyu mwaka yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru bikaba biteganyijwe ko azamara amezi atatu. Abakeneye kwiga gukora gukora cake zigezweho bahamagara PetersBakers ishami ry’i Kigali kuri 078604839 n’ishami ry’i Rubavu kuri 0789944444.

PetersBakers yafunguye ishami i Rubavu
Aho PetersBakers ikorera mu Karere ka Rubavu hari ubusitani bwiza
'PetersBakers' isanzwe izwiho gukora cake nziza
Iyi ni cake yakorewe umuhanzikazi Knowless
Aho PetersBakers ikorera abantu bashobora kuhabonera n'andi mafunguro
Haboneka n'ibindi biribwa bitandukanye kandi biteguye neza

Special pages
. . . . . .