00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omega SIR Ltd isana ikanakora ’installation’ y’ibikoresho bitandukanye yiyemeje kwimakaza ubunyamwuga

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hagiye humvikana ikibazo cy’umubare muto w’abatekinisiye bazobereye mu gukora ibyuma nka ’Ascenseurs’ bifasha abantu kuzamuka mu magoroba n’ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka ‘Climatiseurs’, na bake bari bahari bavugwagaho ubunyamwuga buke.

Nyuma yo kubona iki kibazo, abashoramari batandukanye bishyize hamwe bashinga ikigo bise OMEGA SIR Ltd kizobereye mu mirimo yo gukora ibi byuma n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu iki kigo ni kimwe mu bifite abahanga mu gukora mudasobwa, ibikoresho byo mu bwogero, firigo, imiyoboro y’amazi ndetse n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya OMEGA SIR Ltd, Ntawuyirushintege Olivier, yavuze ko bahisemo gushinga iki kigo kugira ngo babashe gutanga akazi ku barangiza mu mashuri y’imyuga n’ubunyengiro hongerwa ubunyamwuga bw’ababyigiye.

Yagize ati “Abashoramari bishyize hamwe bumva ko bashinga iki kigo kuko izi serivisi zari zikenewe ndetse no kugira ngo bahe akazi abana barangizagaza mu mashuri y’imyuga.”

Yakomeje avuga ko bari bagambiriye kongera ubunyamwuga bw’abakora uwo mwuga wasangaga batagirirwa icyizere.

Ati “Hari umuntu washoboraga kugira ikibazo cy’amazi mu nzu ye ugasanga biramugoye kubona umukimukemurira kuko nta handi hantu washoboraga kubona uwo wakwizera. Ni bamwe usanga ku mihanda.”

“Twebwe rero turi ikigo kizwi kandi gitekanye ku buryo niba uvuze ngo nkeneye uza kunkorera amazi mu cyumba, utagira impungenge ngo azanyiba.Twavanyeho urujijo kugira ngo habeho icyizere.”

Ntawuyirushintege yavuze ko umwihariko w’ikigo cyabo ari uko gikoresha abakozi bafite ubumenyi mu bintu binyuranye ku buryo ibyo wabazanira byose mu byavuzwe haruguru bitagusaba kwirirwa uzenguruka.

Yagize ati “Mbere wakeneraga ukora frigo ukajya hamwe wakenera uw’amazi ukajya ahandi. Twebwe dutanga serivisi zose icyo ushaka ni cyo tuguha.”

Yakomeje avuga ko izo serivisi ziboneka hirya no hino mu gihugu amasaha 24 ku yandi, haba ku bigo ndetse n’abantu ku giti cyabo. Ati “Dutanga serivisi ahantu hose mu Rwanda nubwo dufite icyicaro i Kigali.”

Ubuyobozi bwa OMEGA SIR Ltd buvuga ko bufite intego yo gufasha Abanyarwanda kubakorera ibikoresho ku giciro gito, bityo n’abo byasabaga kujya mu mahanga ntibazongere kujyayo.

Kuri ubu OMEGA SIR Ltd ifite abakozi basana ibyo bikoresho 12 bahoraho bafite impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali ariko n’undi ushaka serivisi zabo mu gihugu hose yahamagara kuri 0781185860 cyangwa agasura urubuga.

https://www.omegasir.rw/.

Abatekinisiye bo muri OMEGA SIR Ltd barangije mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro
Iyo uzanye abatekinisiye bo muri OMEGA SIR Ltd mu nzu yawe uba ufite umutekano wuzuye
Abatekinisiye n'iki kigo barangwa n'ubunyangamugayo mu byo bakora
Mu byuma bakanika harimo n'ibitanga amafu mu nzu bizwi nka 'climatiseur'
Muri OMEGA SIR Ltd bakanika ibikoresho bitandukanye byo mu mazu
Bafite n'abahanga mu by'amashanyarazi

Special pages
. . . . . .