Monaco Café yazaniye abayigana televiziyo idasanzwe bari burebereho umukino wa Juventus na Real Madrid

Mu gihe habura amasaha make ngo rwambikane hagati Juventus na Real Madrid, ku mukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), umukino ubera kuri Cardiff stadium muri Pays de Galles, Monaco Café yazaniye abakunzi ba ruhago uburyo bwo kureba uyu mukino bameze nk’abari ku kibuga.

Ni umukino Monaco Café iri bwerekane ku buntu yifashishishe televiziyo nini ya mbere mu Rwanda, ku buryo iyo uyicaye imbere ukurikirana uyu mukino nk’uwicaye muri Stade i Cardiff.

Uretse aya mahirwe yo kureba uyu mukino nk’uri kuri Stade neza, Monaco Café ifitiye n’utundi dushya abakunzi ba ruhago n’abandi bakiriya muri rusange, aho ufatiyeyo ifunguro aza guhabwa ikirahuri cya Divayi (Wine) ku buntu n’ibindi.

Ingabire Carine ushinzwe Ubucuruzi muri Monaco Café, yavuze ko guha abagana Monaco ikirahuri cya Divayi biri muri gahunda nshya bihaye yo kunezeza abakiriya.

Ati “Gutanga ikirahuri cya divayi ku muntu wese uguze ifunguro haba mu gitondo, saa sita cyangwa nimugoroba, biri muri gahunda twihaye yo kunezeza abakiriya bacu. Uzarebe nawe ukuntu abantu tumeze, uba wumva wajya ahantu hafite umwihariko utandukanye n’uwo ahandi hose; natwe rero nk’abantu bakorera mu mujyi rwagati tuba dushaka ko abakiriya bacu basanga dutandukanye n’abandi.”

Abakunzi b’umupira w’amaguru bari bwifuze kurebera umupira uhuza Juventus na Real Madrid, barawukurikirana muri Monaco Café, iri mu nyubako ya T-2000 (Mu mujyi wa Kigali rwagati) kuva saa 20: 45 z’i Kigali.


Kwamamaza