Monaco Café yateguye igitaramo gifasha abantu kwidagadura mu minsi y’ikiruhuko

Hagamijwe gukomeza gufasha abakiriya bayo kwishimira iminsi y’ikiruhuko yahuriranye n’impera z’icyumweru,Monaco Café yateguye igitaramo cy’umuziki(Karaoke) kiza kuba kuva ku mugoroba w’uyu munsi, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze.

Ni bintu ubundi byari bimenyerewe kuba ku wa Gatanu gusa ariko kuri ubu biraza kuba bishyushye ku bakunda ubwoko bw’umuziki bwa Karaoke ngo bakomeze kwishimira iminsi y’ikiruhuko.

Ubuyobozi bwa Monaco Café bwatangaje ko “bushaka gufasha abantu gukomeza kwishima kuko iminsi y’ikiruhuko yabaye minshi."

Bitewe n’uko Monaco Café ari inzu ifite izina ribumbatiye serivisi zitandukanye harimo nka restaurant, Bar, ahagenewe imyidagaduro y’abana, aho warebera umupira kimwe n’aho wagurira ikawa nk’uko byumvikana muri iryo zina, ku bari buhataramire nta nzara cyangwa inyota bahura na yo.

Ubuyobozi bwa Monaco café buti “ Biraza kuba ari ibicika haraza kuba hari abaririmbyi babigize umwuga kandi baraza gushishima abaza kuhataramira ikindi ni uko nta nzara cyangwa inyota bashobora kugira kuko dutanga serivisi zitandukanye.”

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Café wabasura aho bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo ari rwo www.monococafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya facebook ari yo,Monaco Café kuri instagram nabwo ni Monaco- Café-Rwanda,wanabahamagara kuri 0733253788 ugabwa ibisobanuro birambuye.


Kwamamaza