MIC, indi nyubako y’ubucuruzi igezweho yafunguye i Kigali (Amafoto)

Umujyi wa Kigali ukomeje guhindura isura, wuzuramo imiturirwa y’ubucuruzi ifasha abikorera kubona ahantu heza hisanzuye kandi hahesha icyubahiro abakiriya babagana.

I Nyarugenge hafi ya Rond Point, abacuruzi 80 bishyize hamwe mu isosiyete “Muhima Investment Company Ltd (MIC)” bujuje inyubako ya miliyari zirenga 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa MIC, Mulisa Kana Martin, yatangarije IGIHE ko iyi nyubako y’amagorofa umunani yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2014 ifite ubuso bwa metero kare 25,000, harimo 20 % y’ahagenewe guturwamo (apartments).

Umujyi wa Kigali wahaye iyi nyubako yiswe “MIC” uruhushya rwo gukorerwamo ku wa 18 Kanama 2017 ariko mu gihe kitageze ku mezi abiri isigaranye imyanya y’ubucuruzi ingana na 35% gusa kuko 45% yafashwe, kandi uyigannye yoroherezwa gutangira.

Mulisa yagize ati “Hano hari imyanya yo gukoreramo ubucuruzi butandukanye, hari imyanya y’ibigo by’imari, ibiro n’ahagenewe ihahiro rinini (supermarket). Ntabwo umukiliya aza ngo ahite atangira kwishyura ahubwo tumuha igihe cyo kumenyereza ubucuruzi n’abakiliya be. Dufite n’ibyumba byo guturamo bifite ibyangombwa byose. Ni ahantu horoshye kuhagera aho umuntu yaba aturutse hose tukagira na parikingi nini.”

Nubwo ibiciro bitandukana bitewe n’icyo umuntu ashaka kuhakorera, Mulisa yemeza ko igiciro cyo gukodesha cyashyizweho hagendewe ku miterere y’isoko ry’u Rwanda.

Umukiliya ahitamo aho yifuza, MIC ikahamutunganyiriza hashyirwamo ibyumba n’ibindi akeneye.

MIC ifite parking yakira imodoka zirenga 150, yahise iganwa n’ibigo bikomeye birimo SONARWA; Prime Insurance; International Travel Agency (ITA); Camellia n’ibindi birimo TV7 ya Bishop Rugagi

MIC yuzuye itwaye akayabo ka miliyari zirenga 14 Frw
Ukwishyira hamwe kw'abacuruzi 80 mu kigo “Muhima Investment Company Ltd (MIC)” bitumye Umujyi wa Kigali wunguka indi nyubako ibereye ubucuruzi
Umuyobozi wa MIC, Mulisa Kana Martin
Imisusire y'imbere muri MIC ahagaragara tapis roulant
MIC ifite ubuso bwa metero kare 25000, harimo 20 % y’ahagenewe guturwamo (apartments).
TV7 ya Bishop Rugagi nayo yafashe umwanya muri MIC
Ni bwo icyuzura ariko imyanya y'ubucuruzi myinshi imaze gufatwa
MIC iherereye ku muhanda uva kuri Rond Point werekeza ahazwi nko kuri 'Statistic'

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza