IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

Mburwa Honey Drink, ikinyobwa kivura indwara kikanamara inyota

Ubusanzwe tangawizi izwiho kuvura indwara zitandukanye nka za rubagimpande,iseseme ku bagore batwite, gutera imbaraga umubiri, gufasha mu igogora ry’ibiryo n’ibindi.
Ubuki nabwo bufasha mu kurinda indwara nyinshi zirimo iz’umutima, iz’ubuhumekero ndetse bwifitemo vitamini zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera. Nyuma yo gusanga intungamubiri za tangawizi ndetse n’ubuki ari ibintu umubiri ukeneye nyamara abanyarwanda benshi badakunze kubibona kubera ubushobozi bwabo, Munyankumburwa Jean Marie (...)

Ubusanzwe tangawizi izwiho kuvura indwara zitandukanye nka za rubagimpande,iseseme ku bagore batwite, gutera imbaraga umubiri, gufasha mu igogora ry’ibiryo n’ibindi.

Ubuki nabwo bufasha mu kurinda indwara nyinshi zirimo iz’umutima, iz’ubuhumekero ndetse bwifitemo vitamini zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera.

Nyuma yo gusanga intungamubiri za tangawizi ndetse n’ubuki ari ibintu umubiri ukeneye nyamara abanyarwanda benshi badakunze kubibona kubera ubushobozi bwabo, Munyankumburwa Jean Marie yatangije uruganda Mburwa Production Ltd rwenga ibibyobwa yise ‘Mburwa Drink’ na ‘Mburwa Drink Honey’ kugira ngo abanyarwanda babashe kubona ubwirinzi bw’umubiri muri icyo kinyobwa kandi badahenzwe.

Mu kiganiro Gashugi Eustache ushinzwe imari n’imiyoborere mu ruganda ‘Mburwa Production Ltd’ yagiranye na IGIHE yatangaje ko uru ruganda ruherereye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ahazwi nko ku Ruyenzi rukaba rufite ibikoresho bihagije kandi byujuje ubuziranenge kuko rwemewe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Ati “Uruganda ‘Mburwa Production Ltd’ rukora Ikinyobwa ‘Mburwa Drink Honey’ kiba kirimo tangawizi n’ubuki ndetse n’Ikindi kitwa ‘Mburwa Drink’ kigizwe na tangawizi gusa.Ibi binyobwa byose ntabwo bisindisha. Tubifata nk’ibinyobwa kuko ubinyweye ashira inyota ariko kandi twavuga ko ari n’urukingo rw’indwara zitandukanye kuko tangawizi n’ubuki ubwabyo ari umuti.”

Yakomeje avuga ko ibinyobwa by’urwo ruganda ari ibinyobwa wese yemerewe kunywa kuko bidasindisha kandi bikaba bitera imbaraga bikagira n’intungamubiri zitandukanye kandi kikaba gifite ubuziranenge.

Ati”Ni ikinyobwa kidasindisha kibasha kunyobwa na buri wese, kugeza ubu tugifite mu macupa ya mililitiro 500, twavuga ko ari nk’agacupa gasanzwe k’amazi kandi kujuje ubuziranenge bwa RSB kuko twemerewe gukora ku mugararagaro muri Werurwe 2016.”

Amacupa arimo ibinyobwa by’uruganda Mburwa Production Ltd aba ariho ibirango (etiquettes) kandi afunze neza.

Uru ruganda rufite imashini kabuhariwe mu gusya tangawizi, igatekwa, izindi zikayihoza maze ikaza kuvangwa n’ubuki, ikinyobwa kikaba kirabonetse.

Ibinyobwa bya Mburwa Production Ltd biba biri mu makarito, aho ikarito imwe ijyamo amacupa 25, buri cupa riba rifunze neza ku buryo nta muntu wasukamo ibindi binyobwa bitari iby’urwo ruganda.

Abari mu mujyi wa Kigali bashobora kurangura ibi binyobwa I Nyabugogo ahateganye na Banki ya Kigali,mu gikari cya sitasiyo ya lisansi ya SP. Hari kandi abahagarariye urwo rugand i Muhanga, Gicumbi, Huye na Kimironko.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri telefoni 0788865732, 0788842528 ndetse na 0788581113.

Amakarito aba arimo amacupa y'ikinyobwa Mburwa Drink Honey
Ibinyobwa biri mu macupa ya mililitiro 500
Ikarito imwe ijyamo amacupa 24
Andi mafoto
  • Amakarito aba arimo amacupa y’ikinyobwa Mburwa Drink Honey
  • Ibinyobwa biri mu macupa ya mililitiro 500
  • Ikarito imwe ijyamo amacupa 24
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], mark[email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved