Makuza Peace Plaza iracyafite imyanya ku bakeneye ibiro n’aho gukorera ubucuruzi heza

Makuza Peace Plaza ni inyubako y’amagorofa 14 yubatswe mu buryo bugezweho aho buri gice cyose mu biyigize gifite icyo cyahariwe gukorerwamo

Ubuyobozi bw’iyi nyubako imaze kuganwa n’abatari bacye bashaka aho gukorera ubucuruzi hisanzuye ndetse naho gushyira ibiro byabo , buratangaza ko imyanya igihari muri ndetse ko abakiriya boroherezwa kwishyura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Makuza Christian, Umuyobozi mukuru winyubako ya Makuza Peace Plaza yadutangaje ko haba ku bafite ibigo binini , ibigo bito ndetse n’abantu ku giti cyabo babasha kuza bakaganira n’ubuyobozi bakoroherezwa, bahabwa igiciro cyiza utasanga ahandi ku mwanya wose uwifuza gukodesha afata.

Yagize ati “ Turakangurira abantu kugana inyubako ya M.Peace Plaza kuko turacyafite imyanya haba ku bakora ubucuruzi ubwo aribwo bwose,abakeneye ibiro nk’ibigo binini cyangwa se ibiciriritse ndetse n’abantu ku giti cyabo.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyo umuntu ashaka kuhakorera ndetse n’igihe yifuza kuzahamara bamworohereza akaba yakwishyura mu byiciro.

Ati “ Twashyizeho uburyo bwo korohereza abakiriya bacu bashaka gukorera muri M.Peace Plaza, baraza tukaganira ku buryo twumvikana bagahita batangira ibikorwa byabo kuko twitaye ku iterambere ryabo.”

Uretse kuba inyubako ifite ahagenewe ubucuruzi ndetse n’ahagenewe ibiro, iyi nyubako ifite n’ahagenewe amacumbi hakaba hari imyanya mike isigaye kuko yo yitabiriwe cyane.

Christian ati “ Turacyafite n’imyanya ku bakeneye amacumbi hano mu mujyi rwagati , nabo bashobora kutugana kuko harahari,ibyumba birimo ibintu byose ndetse inyubako yacu irimo za resitora, bank, ibigo by’ubwishingizi, abacuruza amatike y’indege ku buryo ntacyo bashobora kuhaburira.”

Nk’inzu y’amagorofa 14 , iyi nyubako ifite uburyo bworohereza abayigendamo haba kunyura muri ‘ascenceur’, escalier roulant ndetse n’inzira z’abanyamaguru zisanzwe .

M.Peace Plaza ibafitiye ahagenewe guparika imodoka hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka zigera ku 150, ikaba ifite n’indi gorofa yubatse ahahoze Electrogaz hateganye na M.Peace Plaza naho hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200.

Inyubako ya Makuza Peace Plaza, iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati ku muhanda KN4AV10 mu kibanza nimero 10603.

Ku bindi bisobanuro wabasura ku rubuga rwabo www.mpeaceplaza.rw, ukabasha gusaba no guhabwa serivisi ukoresheje internet (online booking).

Ushobora kandi kubandikira kuri [email protected], [email protected]

Ushobora no kubahamagara kuri 0788308734 ndetse no kuri 0783121251

Mkuza Peace Plaza ni inyubako igizwe n'amagorofa 14
Iyi nyubako iracyafite imyanya kubakeneye aho gukorera
Ku bashaka ibiro byo gukoreramo, ubuyobozi bubafasha kwishyura mu byiciro
Imyanya iracyahari ku bakeneye aho gucururiza

[email protected]


Kwamamaza