00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ligue 1 Uber Eats yatangiye kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda

Muri gahunda yayo yo guteza imbere Ligue 1 Uber Eats ku rwego mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ryateguye ibirori bya Ligue 1 Touch i Kigali ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu mukino wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain.

Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri 2020, ikaba igamije guhura n’abafana baturutse impande zose z’isi, bityo igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n’amakipe yayo mu turere igamijemo ibikorwa by’iterambere.

Ni muri urwo rwego mu gihe cyo gusoza umukino w’umunsi wa 11 wa Ligue 1 Uber Eats wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain, LFP n’abafatanyabikorwa bayo barimo Canal + Rwanda na Canal Olympia, bateguye ibirori bya Ligue 1 Touch mu mujyi wa Kigali.

Abafana benshi kimwe n’amasosiyete ndetse n’itangazamakuru bari bateraniye kuri Canal Olympia ku i Rebero mu birori by’ubusabane byo kwihera ijisho umukino wa PSG na OM.

Bamwe mu banyamahirwe babashije kandi gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats na Rwanda Development Board (RDB).

Ibirori nk’ibi kandi byabereye icyarimwe muri Cameroun, aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguye mbere y’umukino.

Ligue 1 Uber Eats irashaka kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Africa, nka kamwe mu turere tw’ingenzi mu iterambere ryayo.

Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk’ibi bizakomeza kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegerana n’abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.

Abakobwa bari bashinzwe kwakira abashyits
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda afatana ifoto n'abari baje muri ibi birori
Bamwe mu bakozi ba Canal+ Rwanda bari babukereye
Abanyamahirwe batsindiye ibihembo bitandukanye
Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda nibo basesenguye umukino wa PSG na Marseille
Byari ibirori biteguye neza

Special pages
. . . . . .