IGIHE.com
IKINYARWANDA
IKIRUNDI
FRANCAIS
ENGLISH
IGIHE TV
Kwamamaza

KtRn yashoje igihembwe ihemba abakozi b’indashyikirwa

Ikigo gikwirakwiza interineti ya 4G LTE mu Rwanda, Kt Rwanda Networks, cyashoje igihembwe cya mbere cya 2017 cyishimana n’abacuruza 4G, kinahemba abakozi babaye indashyikirwa.

Igikorwa cy’ubusabane cyabereye muri Kigali Parents School kuwa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe, cyafunguwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi ba KtRn n’ab’ibigo bicuruza 4G LTE, urangira impande zombi zinganya igitego 1-1 ariko KtRn yegukana intsinzi nyuma yo gutsinda penaliti 3-0.

Nyuma y’umukino, ubusabane bwakomerje mu gikorwa cyo gusangira ari na ko abitabiriye bidagadura mu kubyina.

Abakozi icumi babaye indashyikirwa mu kazi mu gihembwe gishize harimo babiri ba KtRn n’umunani batoranyijwe mu bigo bicuruza 4G LTE,

Umuyobozi mukuru wa KtRn, Han-Sung Yoon, yabashimiye umurava bakorana, anashishikariza n’abandi bose muri rusange kurushaho gukora neza bita ku bakiriya kandi bakagera kuri benshi.

Abo bahembwe ibihembo birimo telefoni zigezweho n’impapuro z’ishimwe (certificate of merit), hinyoraho n’amafaranga 300,000 ku mukozi wa mbere na 200,000 Frw ku mukozi wa kabiri ba KtRn.

Bayingana Denis, umukozi wa Zoom Net icuruza 4G LTE, yavuze ko yahembwe kubera umurava ikigo cye gikorana mu kwegera abakiriya no gushaka abandi benshi mu buryo bwihuta, aniyemeza kurushaho gukora neza kugira ngo babashe kugumana abakiriya bafite, bunguke n’abandi ari na ko bicuruza cyane interineti ya 4G LTE.

Kalisa Alex, umukozi wa KtRn wabaye uwa kabiri mu ndashyikirwa, avuga ko nta ko bisa guhabwa ishimwe mu bandi, agashimira itsinda ry’abo bakorana kuko bafatanya muri byose bikaba ari na byo byamuhesheje igihembo.

Yagize ati “Ibi binyongereye imbaraga zo kurushaho gukora neza. Iki gihembo ngituye abo dukorana akazi bose amanywa n’ijoro. Iyo ubonye igihembo urushaho gukora cyane, nanjye ni cyo ngiye gukora.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imikoranire ya KtRn n’ibindi bigo, Sebera Antoine, yavuze ko igikorwa nk’iki bagikora buri gihembwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho no gushimira abakozi babaye indashyikirwa, ari na ko hafatwa ingamba zo kurushaho gukors neza.

Yagize ati “Ibi bihembo ni ikimenyetso cyo gushimira no guha agaciro ibikorwa byiza aba bakozi batugejejeho. Ndasaba abacuruza dukorana mu kugeza 4G LTE ku Banyarwanda ko bakomeza ubufatanye bwiza natwe tukarushaho kugeza ku bakiriya ikoranabuhanga rya interineti nziza kandi yihuta cyane.”

Ibigo umunani bicuruza 4G LTE byahawe ishimwe ni Zoom Net, Piramie, Truconnect, SmartBroadband, Universal Links, PopConn, Simba na ISPA.

KtRn imaze kugeza umuyoboro wa interineti yihuta ya 4G LTE mu turere twose tw’igihugu, abantu barenga 62 ku ijana bakaba babasha kuyikoresha kuri ubu, intego ikaba ari ukugera ku Banyarwanda barenga 90 ku ijana bitarenze 2017.

KtRn yanasabanye n'abakozi bayo mu mikino
Abakozi b'indashyikirwa bashyikirijwe ibihembo
Andi mafoto
  • Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imikoranire ya KtRn n’ibindi bigo, Sebera Antoine
  • Abakozi b’indashyikirwa bashyikirijwe ibihembo
  • KtRn yanasabanye n’abakozi bayo mu mikino
Contacts
IGIHE LTD
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15
[email protected]
www.igihe.com
Read Other advertorials
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved

Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244