Konka yashyizeho igabanuka rya 50% kuri televiziyo igezweho rizamara amezi umunani

Hagamijwe gushimisha abakiliya bayo no kubafasha gutunga ibikoresho bigezweho kandi byizewe bijyanye n’igihe, Konka yashyizeho igabanuka rya 50% kuri televiziyo nshya ya pousse 55 rizamara amezi umunani.

Ikigo Konka Group kimaze kwamamara kubera ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatangaje ko cyashyizeho igabanuka rya 50% kuri televiziyo uruganda rwayo ku Isi rwageneye abakiliya mu kubashimisha kugira ngo babashe kuyitunga.

Nk’uko ubuyobozi bwa Konka bubitangaza, ni igabanuka rizamara amezi umunani rikaba ryaratangiye tariki ya 30 Kamena 2017. Si iryo gabanuka ryonyine Konka yakoze kuko ibicuruzwa byabo bindi byose nabyo yabishyize ku igabanuka rya 10% hagamijwe gukomeza kunezeza abayigana.

Muri byo bikoresho harimo frigo, imashini zimesa, televiziyo, mudasobwa, utwuma dukoreshwa mu gikoni, telefone ngendanwa, ‘kettle’, ibikoresho bitanga amahuhwezi ’Air conditions’ n’ibindi bitandukanye by’ikoranabuhanga.

Amaduka ya Konka ushobora kuyasanga mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK). Ushobora kandi no kuyasanga mu nyubako nshya ya T2000 aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ku muhanda ugana muri gare n’irindi riri kumuhanda ugana kuri Sulfo.

Ushatse ibindi bisobanuro kuri iri gabanuka wahamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 ugahabwa ibisobanuro birambuye.


Kwamamaza