ISPA yashyize igorora amabanki n’ibigo binini mu kubagezaho internet inyaruka

Ikigo cy’itumanaho gitanga interinet mu Rwanda ISPA, gikomeje gushakira igisubizo ibibazo bya serivisi zidindira kubera internet nkeya aho cyiyemeje gutanga internet inyaruka.

Mu imurakabikorwa ibigo by’imari n’amabanki ryahariwe guteza imbere umuco wo kuzigama ryabaye mu kwezi gushize, ISPA nayo ntiyahatanzwe mu gusobanurira ibyo bigo ko ari ikigo cya mbere mu gutanga internet yihuta kandi idahenze kugira ngo serivisi zikomeze kugenda neza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri ISPA Robert E.Rugema Busulwa ku mpamvu bitabiriye iryo murika yagize ati” Ari ibigo by’imari n’amabanki ndetse n’abasuye imurikagurisha twaberetse ko dutanga internet mu bigo bikomeye nk’amahoteli, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta, Cyber Cafe, mu rugo rw’umuntu ku giti cye n’ahandi kandi tukabereka ko internet yacu yihuta kandi ihendutse aho ari ho hose mu gihugu.”

Yakomeje agaragaza ko ISPA ifite internet ya 4G inyaruka kuva kuri 1GB kugeza kuri 100GB kandi bakaba baragabanyije ibiciro mu buryo bugaragara.

Ikindi ni uko bafite Wireless ukoresha kuva ukwezi gutangiye kugeza kurangiye idahagaze ikaba yitwa (Fixed Wireless Broadband). ISPA ifite kandi internet y’umurongo mugari (broadband) n’iya Fibre optic.

ISPA ishyigikiye ko abantu bose mu Rwanda bakoresha itumanaho rya internet yihuta kuko ifite ubushobozi bwo kugeza internet ku banyarwanda bose ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kubera ukwihuta kwa internet ya ISPA, uyikoresheje abasha gukura ibintu kuri internet (Download) n’iyo mbere byaba byarananiranye mbere.

Ikindi ni uko internet ya ISPA wayireberaho imipira ya za shampiyona z’i Burayi udategwa.

Internetiya ISPA imaze kugera mu gihugu cyose kuko ifite amashami muri Kigali, Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi.

ISPA icuruza internet ku bigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo, ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda muri 2005.

ISPA imaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu
Visi Guverineri wa BNR, Monique Nsanzabaganwa yasuye ISPA areba ibyo bakora

Kwamamaza