Ishuri RICA riri hafi gufungura imiryango, ryatangiye kwandika abifuza kuminuza mu buhinzi n’ubworozi

Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RICA, riteganya gufungura imiryango mu minsi mike iri imbere, ryatangiye kwandika icyiciro cya mbere cy’abifuza kuryigamo.

Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) n’Ishuri ry’icyitegererezo ryubatswe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda, Umuryango washinzwe n’umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffet na Kaminuza ya Nebraska–Lincoln yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri shuri rizafungura imiryango muri Nyakanga 2019, rizajya ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu buhinzi n’ubworozi (Conservation Agriculture), nyuma yo kwiga imyaka itatu.

Ubwo imirimo yo kubaka RICA yatangiraga muri Kanama 2018, Minisitiri w’Ubuhinzi b’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yavuze ko ari ishuri rigamije gutanga ubumenyingiro mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hibandwa ku buryo bushya bwo kwigisha.

Yagize ati “Iri shuri rikuru uretse gutanga ubumenyi ku banyeshuri bo mu Rwanda n’abaturuka mu bindi bihugu, rizafasha abahinzi-borozi kuzamura ubumenyi bwabo binyuze muri gahunda y’iyamamazabuhinzi kuko abanyeshuri n’abarimu bazakorera bumwe mu bushakashatsi mu mirima y’abahinzi n’aborozi.”

Iyi Kaminuza izigisha ibijyanye n’ubworozi no gutunganya ibikomoka ku matungo ndetse n’ubumenyi mu buhinzi bushingiye ku bushakashatsi no kongerera agaciro umusaruro hakoreshejwe imashini zabugenewe.

Abarangije muri RICA bazaba bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutangira no kuyobora inzuri nini, ibikorwa by’ubucuruzi, gucunga amakoperative n’Imiryango itagamiye kuri Leta ndetse no gutanga ubujyanama mu ishyirwaho ry’amategeko agamije kurushaho kunoza no guteza imbere ubuhinzi.

Kuri ubu RICA iherereye mu karere ka Bugesera, yatangiye kwakira ibyangombwa by’abanyeshuri bifuza kuyigamo.

Abanyeshuri 84 bazatoranywa kuhiga bazaba batuye mu kigo kandi bishyurirwa amafaranga yose y’ishuri (full scholarship).

RICA ni ishuri ry'icyitegererezo rizajya ritanga amasomo arebana n'ubuhinzi n'ubworozi
Abaziga muri RICA bitezweho gusohoka bafite ubumenyi buzatuma ubuhinzi n'ubworozi birushaho gutera imbere
RICA yatangiye kwandika abanyeshuri bazaba imfura za yo

Kwamamaza