Miss Iradukunda yashimiye Sebamed ku bihembo yamugeneye birimo no kumutembereza i Burayi

Miss Rwanda 2017,Iradukunda Elsa arashimira Sebamed-Kipharma ku bihembo bitandukanye yamugeneye byo kumutembereza mu bihugu bitandukanye by’I Burayi hakaniyongeraho amavuta meza imugenera atuma akomeza kugira uruhu rwiza.

Sebamed -Kipharma niyo irimo gutembereza Miss Rwanda 2017 n’umujyanama we ku mugabane w’i Burayi ,yatangiye asura uruganda Sebapharma rukora amoko y’amavuta atandukanye akaba yaragaragaje ko ashimira Sebamed yamuhaye ayo mahirwe.

Avuga ko yishimiye ibihembo bya Sebamed haba mu kumutembereza ndetse no kumuha amavuta akomeza gutuma agira uruhu rwiza.

Miss Rwanda ni umufatanyabikorwa wa Sebamed aho bakorana nawe mu bikorwa bitandukanye byo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo bitandukanye.

Iyo niyo mpamvu mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali Miss Iradukunda yafatanyije na Sebamed Kipharma mu kumyekanisha ibicuruzwa birimo amavuta, amasabune, imibavu n’ibindi bikoresho by’ubwiza bamurikaga.

Sebamed izwiho kugira amavuta y’ubwoko butandukanye akozwe mu buryo butangiza uruhu ,baba bagira amavuta y’abana, abagore n’ay’abagabo.

Ubusanzwe ibicuruzwa bya Sebamed biboneka muri za farumasi zose ndetse no mu maguriro manini mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788530353.

Aha Miss Rwanda Iradukunda Elsa yari mu bikorwa byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya Sebamed basletball festival
Miss Iradukunda azasura uruganda rwa Sebapharma, umufatanyabiko wa Miss Rwanda
Miss Iradukunda Elsa ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege mu Budage
Miss Iradukunda ubwo yari muri Expo 2017 afasha Sebamed kumenyekanisha ibicuruzwa byayo
Miss Rwanda atorwa yahawe ibihembo na Sebamed birimo amavuta yo kwisiga

Kwamamaza