Uko Ikigo Ami Africa gitwaza abacuruzi ibyo bakura mu mahanga no kikanabafasha kubona visa

Ikigo Ami Africa Rwanda, ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cya Ami Worldwide group gikorera ku isi yose gifite ibikorwa byo gutwarira abantu ibicuruzwa kikabigeza aho bashaka.
Ni kenshi bamwe mu bacuruzi bibaza icyo bakora kugira ngo bajye kuzana ibicuruzwa mu mahanga dore ko ahanini ku nganda bifatwa ku giciro gito, Ikigo Ami Africa Rwanda kikaba cyarabiboneye igisubizo. Ubwo iki kigo cyagiranaga umusangiro n’abakiliya bacyo ku wa Gatanu ku wa 17 Ugushyingo 2017, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (...)

Ikigo Ami Africa Rwanda, ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cya Ami Worldwide group gikorera ku isi yose gifite ibikorwa byo gutwarira abantu ibicuruzwa kikabigeza aho bashaka.

Ni kenshi bamwe mu bacuruzi bibaza icyo bakora kugira ngo bajye kuzana ibicuruzwa mu mahanga dore ko ahanini ku nganda bifatwa ku giciro gito, Ikigo Ami Africa Rwanda kikaba cyarabiboneye igisubizo.

Ubwo iki kigo cyagiranaga umusangiro n’abakiliya bacyo ku wa Gatanu ku wa 17 Ugushyingo 2017, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Inkindi Philbert, yavuze ko icyatumye bazana ibyo bikorwa mu Rwanda kwari ukugira ngo Abanyarwanda bajye bazanirwa ibicuruzwa mu buryo bwizewe, bwihuse kandi buhendutse.

Yagize ati “ Twe icyo tugamije ni ukugira ngo ibicuruzwa bijye bigera ku muntu bitamuhenze kandi mu buryo bwihuse, dufite serivisi nziza kandi zihuta kuko kuva nka Dubai kugera i Kigali umuzigo uba wageze ku muntu mu minsi 18.”

Nkumbuye Stanislas, umucuruzi avuga ko amaze imyaka isaga itanu akorana n’iki kigo, avuga ko bakorana neza kandi ko ibicuruzwa bye bihagerera igihe ku buryo atajya yicuza.

Yagize ati “Ndabyibuka twatangiye gukorana mu myaka itanu, nta kibazo nababonyeho, ibicuruzwa byawe bikugeraho neza kandi ku gihe, kandi ntabwo uba wishyuye amafaranga menshi.”

Ami Africa Rwanda Ltd ifite umwihariko wo kuba ifasha abacuruzi bashaka kujya kurangura i Dubai no mu Bushinwa kubona Visa, bikafasha kutirwa basiragira kuri za ambasade.

Icyo kigo gifasha abacuruzi kuzana ibicuruzwa cyifashishije uburyo bw’amazi n’indege; kinafasha kumenyekanisha ibicuruzwa kuri za gasutamo, gukurikirana ibicuruzwa kuva ku ruganda kugera bigeze mu Rwanda. Yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1990.


Kwamamaza