Ibiciro byo gusukura intebe, tapis, matola n’amakaro byagabanyijweho 10%

Kuva tariki ya 15 Ukuboza 2018 kugeza tariki ya 15 Mutarama 2019,ikigo gitanga serivisi z’isuku cya Great Bright Cleaners Co. Ltd cyagabanyije 10% kuri serivisi zo koza intebe, tapis, matola n’amakaro.

Mu zindi serivisi zagabanyirijwe ibiciro harimo izo gukora ubusitani bwiza kandi bugezweho (jardin). Byose byakozwe hagamijwe kwifuriza abanyarwanda impera z’umwaka nziza bari mu isuku ndetse no gutangira undi neza.

Kuba serivisi za Great Bright Cleaners zishimirwa n’abamaze kuzihabwa mu gihe gito iki kigo kimaze gitangiye, byatumye muri iyi minsi mikuru ubuyobozi bwacyo bugabanya ibiciro kugira ngo zigere ku bantu bose bashaka gusoza umwaka no gutangira undi bakeye.

Bwabize buti “ Dukurikije uko serivisi z’ikigo cyacu zishimiwe mu gihe gito,abantu bakabona uko basukura intebe zabo aho kuzigurisha zidashaje cyangwa ngo bazicaremo bafite ipfunwe, muri izi mpera z’umwaka twifuje kugabanya ibiciro ho 10%.”

“Ni mu rwego rwo gutuma abantu bajya mu minsi mikuru bari ahantu hakeye, hafite isuku kandi bahishimiye kuko burya umwanda utuma abantu batisanzura ngo bumve baguwe neza.”

Ubuyobozi bwa Great Bright Cleaners Co.Ltd buvuga ko nta mpungenge biteye kuko imashini zikoreshwa mu koza intebe zifite n’ubushobozi bwo kuzumutsa ku buryo nyuma y’amasaha atatu zongera gukoreshwa.

Ku bijyanye na tapis ndetse na matola, ibiciro bigenwa hakurikijwe ingano n’ubwoko bwa byo.

Ubuyobozi bwa Great Bright Cleaners Co.Ltd, bugaragaza ko zimwe muri serivisi butanga zari zikenewe cyane kuko wasangaga nk’intebe, tapis cyangwa matola byandura abantu bakabibika cyangwa se bakagura ibindi bishya kuko nta bundi buryo bafite bwo kubisukura.

Si izo serivi gusa iki kigo cy’Isuku gitanga, kuko gisukura n’amakaro akongera gusa neza, gukora ubusitani no kuvugurura ubwashaje.

Iki kigo kinatanga abakozi b’isuku (cleaners) ku bigo bibakeneye cyangwa abantu ku giti cyabo.

Ubuyobozi buvuga ko akarusho bufite ari ugusanga abakiliya mu ngo zabo aho baherereye.

Great Bright Cleaners Co.Ltd ni ikigo cyahawe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’isuku na RURA, gikorera mu gihugu hose aho abakiriya bakeneye izo serivisi baherereye, ariko icyicaro cyabo kiri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ukeneye izi serivisi wabahamagara kuri 0789245135, 0735661506 cyangwa 0788356603.

Wanabandikira kuri [email protected], ukabakurikira kuri facebook kuri Great Bright Cleaners Co.Ltd naho kuri twitter ni @CleanerGreat

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

Intebe zogeshwa imashini kandi umwanda wose ugashiraho
Tapis iyo imaze gusukurwa iba isa neza
Iyi sosiyete ikora ubusitani bwiza kandi bugezweho ku giciro cyiza

Kwamamaza