Great Bright Cleaners igisubizo ku bakeneye isuku y’intebe, amatapi, matola n’amakaro

Great Bright Cleaners Co.Ltd ni Ikigo cyazanye serivisi z’isuku zegerejwe abaturage mu rwego rwo guhindura imyumvire ngo bamenye ko intebe, amatapi, matola n’ibindi bikoresho byo mu rugo bisukurwa nk’uko imyambaro ifurwa.

Mu kwegereza abaturage iyo suku bahoraga bifuza ndetse bamwe batazi iko inabaho, Great Bright Cleaners Co.Ltd ikoresha imashini zigezweho mu gukora isuku ako kanya ndetse zigahita zinumutsa intebe zawe, matola cyangwa tapis, ugahita wongera ku bikoresha nyuma y’amasaha atatu cyangwa ane bitewe n’imiterere yabyo.

Ni serivisi zishimirwa n’abamaze kugana iyi kampani aho bemeza ko ari serivisi nziza kandi ziba zikenewe nk’uko umuntu akenera gusukura ibindi bikoresho byo mu rugo.

Uwimana Noella ati “Ndi umukiriya wa Great Bright Cleaners, amatapi yanjye yaranduraga nkayabika, nyuma menye ko babikora narabahamagaye bankorera neza kandi n’izindi nshuti zanjye nazirangiye abankorera isuku, nazo zirabagana ndetse zirabyishimira.”

Ubuyobozi bwa Great Bright Cleaners Co.Ltd, buti “Twazanye imashini zisubiza ibibazo abaturage bari bafite mu bijyanye n’isuku no kuba ahantu heza, ziranumutsa kandi zoroshya akazi ndetse abantu barimo kugenda babyishimira cyane.”

Si izo serivisi gusa iki kigo cy’Isuku gitanga kuko basukura n’amakaro akongera gusa neza, gukora ubusitani no kuvugurura ubwari busanzwe.

Great Bright Cleaners Co.Ltd inatanga abakozi bashinzwe isuku ku bigo bibakeneye cyangwa abantu ku giti cyabo kandi bakabanza guhugurwa.

Ubuyobozi buvuga ko akarusho bufite ari ugusanga abakiriya mu ngo zabo aho baherereye hose, dore ko nk’intebe, matola cyangwa itapi biba bitoroshye ngo umuntu abijyane aho izo serivisi zitangirwa.

Great Bright Cleaners Co.Ltd isanga abakiriya bakeneye izo serivisi aho baherereye hose ariko icyicaro cyabo kiri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ukeneye izi serivisi wabahamagara kuri 0738427074 na 0789245135 cyangwa 0788356603.

Wanabandikira kuri [email protected], ukabakurikira kuri facebook kuri Great Bright Cleaners Co.Lt naho kuri twitter ni @CleanerGreat.

Benshi bakomeje gusobanukirwa na serivisi za Great Bright Cleaners
Imashini yoza amatapi
Imikorere ya Great Bright Cleaners irizewe
Intebe izo ari zo zose zirozwa zikongera gucya
Intebe zogeshwa imashini kandi umwanda wose ugashiramo
Imashini yifashishwa mu koza amakaro akongera gusa neza
Iyo zimaze gusukurwa

Kwamamaza