eSoko yinjiranye umwihariko mu bucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda

Ubucuruzi bwo kuri internet bwatangiye mu 1991 ubwo yafungurirwaga amarembo yo kwamamarizwaho. Kuva icyo gihe ibigo byatangiye kubaka ‘website’ zibifasha kwimenyekanisha.

eSoko yatangiye nk’urubuga ruranga serivisi z’ubucuruzi kuri internet mu Rwanda.

Yashyizweho nk’ububiko bw’iguriro ryagutse kuri internet. Izatanga serivisi zifasha umucuruzi gufungura konti, gushyiraho ibicuruzwa n’aho abarizwa, bigatuma aganwa na benshi.

Umuyobozi wa eSoko, Dukuzumuremyi Gilbert, yatangarije IGIHE ko iri soko rifite umwihariko wo guhuza abacuruzi n’abaguzi.

Yagize ati “Niba utanga serivisi, niba ucuruza turakwamamariza. Ushaka kwamamaza ibicuruzwa bishya cyangwa ibishaje aradusanga, ushaka kugura na we akatugana. Abacuruzi basanzwe ku isoko bafite ibibanza bimukira kuri internet, bagamije kubona abakiliya benshi.’’

Dukuzumuremyi wize Ikoranabuhanga (IT) uru rubuga arufatanyije n’umushoramari w’Umunya-Israel. Rugamije gukemura ikibazo cy’urubyiruko rubura igishoro cyo kwikorera.

Ati ‘‘Abatugana tubaca amafaranga make ku buryo buri wese yoroherwa no kwishyura. Umucuruzi n’umukiliya ni bo baganira banyuze ku rubuga, bakumvikana ku giciro.”

eSoko iteganya kwagura amashami mu gihugu, muri gahunda yo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubucuruzi muri Afurika.

Iranga ahari abakozi b’abanyamwuga. Igurishirizwaho ibicuruzwa bitandukanye kuva ku by’abacuruzi bato, abaciriritse ndetse n’ibigo bya Leta, inganda n’amahoteli.

Ni uguha amahirwe abashaka gutangiza ishoramari rishya mu Rwanda aho buri muntu yagurisha icyo ashaka.

- Urashaka kugurisha igikoresho cyakoreshejwe cyangwa igishya?

- Urashaka imodoka, inzu n’ibikoresho byo mu biro, inkweto, imyenda?

- Urashaka guhaha? Urashaka kugereranya ibiciro?

Wabigeraho byihuse unyuze kuri www.esoko.rw, ku giciro gito kandi kikoroheye. Turagufasha kugera ku bakiliya benshi mu bice byose by’igihugu, bakamenya ibicuruzwa na serivisi utanga.

Ukoresheje eSoko ushobora gutanga amakuru ku bicuruzwa byawe ukoresheje amashusho ya Youtube n’izindi nyandiko za internet mu kwegerana n’abakiliya.

eSoko yorohereza abashaka gutangiza ishoramari. Ushobora kugura ibicuruzwa, ugakodesha aho gukorera mu mujyi, ukishyura imisoro, ibyo ukora ukabyamamaza ahantu hose.

esoko inatanga ubufasha mu bijyanye no kuranga ahari abakozi n’imyanya y’akazi.

- Ese urashaka abakozi b’abanyamwuga?

- Urashaka akazi?

- Urashaka gukorera ubucuruzi mu Rwanda cyangwa kubwagura?

- Ufite amahirwe ku ishoramari mu buhinzi, ubwubatsi, amazi, ibicuruzwa, ikoranabuhanga rihambaye?

Koresha uburyo bwa esoko mu gushaka no kumenyekanisha akazi.

Nimuze tubafashe gukora ubucuruzi buteye imbere.

Aho eSoko ikorera: Mu nyubako ya Kigali Heights mu igorofa rya Gatandatu
Telefoni:+250789225094
Email: [email protected]
P.O.BOX:4114 Kigali, Rwanda


Kwamamaza