Canal+ yazanye ‘bouquet’ nshya iriho amasheni asaga 130

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, Canal+ yazanye Essentiel+, bouquet nshya iriho amasheni asaga 130 arimo n’amashya atari asanzwe.

Iyi bouquet yasimbuye iyitwaga ‘Les Chaines Canal+’, yari isanzwe ifite amasheni 64.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yabwiye IGIHE ku masheni yari asanzwe kuri Les Chaines Canal+, hiyongereyeho andi mashya arimo ay’imikino n’imyidagaduro.

Ati “Agashya ka Essentiel+ ni uko hariho amasheni mashya atari asanzwe nka; Canal+ Action, Canal+ Comedie, Canal+ Sport nayo itari isanzweho.”

Yakomeje avuga ko kuri Essentiel+ abantu bazakomeza kujya bareba shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi nka Champions League; kandi abakunzi ba basket nabo batibagiranye kuko hariho NBA TV.

Ati “ Icyo twabikoreye ni uko hari abantu wabonaga bifuza ko iba nini kurenza uko yari imeze. Icyo tugamije ni uguhuza n’ibyifuzo by’abakiliya bacu bashakaga amasheni menshi.”

Canal+ iherutse no gushyira ku isoko dekoderi ya HD igaragaza amashusho meza n’amajwi yumvikana neza, inshuro enye ugerereranyije n’izindi zisanzwe.

Dekoderi ya ‘HD’ kuri ubu yamaze kugezwa hirya no hino mu gihugu, igurishwa amafaranga 52,000 Frw.

Usanzwe afite dekoderi ya Canal+ wifuza gutunga iya ‘HD’, asabwa kuzana iyo asanganywe ariko irimo ifatabuguzi, akishyura 30000 Frw, ubundi agahabwa inshya.

Canal+ yazanye Essentiel+ iriho amasheni asaga 130

Kwamamaza