00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yashyiriyeho poromosiyo ya Noheli abafite amahoteli, ibigo by’amashuri n’ibitaro

Ku wa mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 Canal+ yatangaje ko yashyiriyeho abafite ama Hotels poromosiyo ya Noheli, bakubita hasi ibiciro ndetse hanongerwa umubare w’amashene agaragara kuri buri fatabuguzi.

Ni poromosiyo Canal+ yise B2B, bacuruza ku ma hotels, ibigo by’amashuri, ibitaro n’ahandi henshi bakenera kureba amashusho y’iyi sosiyete ari abantu benshi bari mu nyubako imwe ariko mu byumba bitandukanye.

Ibiciro bishya by’ifatabuguzi byatangajwe muri iyi poromosiyo harimo Basic yaguraga 8000Frw yashyizwe ku 7000 Frw, Essential yaguraga 12 000Frw iri kugura 10500Frw mu gihe Prestige yaguraga 15 000Frw yatangiye kugura 13 500Frw.

Usibye ibiciro byahanantuwe, n’umubare w’amashene yarebwaga kuri buri fatabuguzi yongerewe. Basic yatangaga amashene umunani ku cyumba harimo atatu ya Canal+ aho kuba abiri nk’ibyari bisanzwe.

Essential ku mashene 16 itanga ku cyumba hazajya haba harimo atanu ya Canal+ aho kuba ane asanzwe, mu gihe ifatabuguzi rya Prestige ryo rizakomeza gutanga amashene 25 ku cyumba.

Ikindi Canal + yatanze nka poromosiyo, ni ugufasha umukiriya mushya Installation y’ubuntu aho ari hose mu gihugu.

Abayisenga Julia umukozi wa Canal+ Business asobanurira abanyamakuru iby'iyi poromosiyo
CANAL+ yashyizeyeho poromosiyo ya Noheli abafite ama hotels, ibigo by’amashuri n’ibitaro

Special pages
. . . . . .