Bougainvilla Boutique Hotel yateguye igitaramo gisoza umwaka wa 2016

Bougainvilla Boutique Hotel iherereye i Nyarutarama ku muhanda KG9 AV67 yateguye igitaramo cyiswe ‘Fiesta Night’ cyo gusoza umwaka wa 2016 kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba .

Iyi hotel isanzwe izwiho kwakira ibirori bitandukanye nk’ibyabambaye umweru cyangwa umutuku, yahisemo gutegura iki gitaramo kugira ngo abakunda umuhanzi Hope Irakoze wegukanye Tusker Project Fame ya 6 ari na we uzaririmba bazasoze umwaka bishimanye na we

Ubuyobozi bwa Bougainvilla Boutique Hotel buvuga ko muri iyi hotel ari ahantu heza buri wese akwiye gusohokera mu gusoza umwaka wa 2016 dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu.

Umwe mu bayobozi ati” Irakoze Hope ni umuhanzi abantu benshi bemera mu guhogoza, azaba arikumwe n’abacuranzi be kandi kwinjira bizaba ari ubuntu kandi bazaririmba live.”

Yongeyeho ati “Iki gitaramo twagiteguye kugira ngo dufashe abakunda umuziki gusoza umwaka bishimye, Hope ni umuhanga kandi twizeye ko abafana be bazaza ari benshi.

Ikindi ni uko ibinyobwa bizagabanywaho 20% kuva saa moya kugeza saa tatu , buri wese azaba yisanga”

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788300348

Ushobora kandi kubandikira kuri [email protected] cyangwa se ugasura urubuga rwabo arirwo www.bougainvilla-kigali.com

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza