00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BLL yerekanye abayihagarariye mu Karere ka Rusizi

Belgian Legacy Ltd yamuritse Ishami riyihagariye mu Karere ka Rusizi kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ari ryo Rusizi Brewer’s store, mu gikorwa cyagaragayemo umuhanzi Platini usanzwe ukorana icyo kinyobwa, mu muhango wabaye ku itariki ya 14 Ugushyingo 2021.

Aya masezerano agena ko Rusizi Brewer’s Store izahagararira Belgian Legacy Ltd mu Karere ka Rusizi, ariko ikazaba inashinzwe kwamamaza muri ako karere ndetse n’Akarere ka Nyamasheke.

Platini yaragize ati "Twari tuje kugirana amasezerano n’uduhagarariye. Ibikubiye mu masezerano ni ugukora ibijyanye no kwamamaza ibi binyobwa bidatera amavunane. Abantu bakumva uburyohe bw’inzoga zacu zigere kuri buri wese."

Habimana Jacques uhagarariye Belgian Legacy Company yavuze ko intego ari ukwagurira iki kinyobwa no mu tundi turere duhana imbibi na Rusizi.

Ati "Nitumara gufatisha isoko rya Rusizi, nizeye ko imipaka tuzayirenga tukarushaho kwaguka, tumaze kuganira n’ubuyobozi bw’ibi binyobwa."

Ibi binyobwa birimo icyitwa Kristoffel iri mu icupa rifite amoko atatu atandukanye, n’ikindi cyo mu bwoko bwa Martens kiri mu dukombe. Iyi nayo ifite amako atatu, igatangwa mu dukombe tunini cyangwa duto, bitewe n’icyo umukiliya yifuza.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Belgian Legacy Ltd, Uwimana Albertine, yavuze ko uburyo iki kinyobwa gikomeje gukundwa ku isoko ry’u Rwanda, ati "Twishimiye cyane kugira Iri shami muri aka Karere, kuko ibicuruzwa byacu birakunzwe cyane muri aka gace. Turanategura kugera mu zindi ntara vuba kuko abantu benshi bari kudusaba kuduhagararira, ariko twahisemo gufata umwanya wo guhitamo neza abafatanyabikorwa bacu.”

Habimana Jacques uhagarariye Belgian Legacy Company mu Karere ka Rusizi, yavuze ko intego ari ukwagurira iki kinyobwa no mu tundi turere
Rusizi Brewer’s store igiye guhagararira Belgian Legacy Ltd mu Karere ka Rusizi
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Belgian Legacy Ltd, Uwimana Albertine, yavuze ko uburyo iki kinyobwa gikomeje gukundwa ku isoko ry’u Rwanda
Platini yari yitabiriye uyu muhango
Martens ni ubundi bwoko bw'inzoga zikorwa na Belgian Legacy Ltd nayo ifite amako atatu, igatangwa mu dukombe tunini cyangwa duto, bitewe n'icyo umukiliya yifuza

Special pages
. . . . . .