Best World Link Group igiye gufasha abanyeshuri 50 kwiga muri Turikiya bishyurirwa 90%

Ikigo Best World Link Group kigiye gufasha abanyeshuri 50 bifuza gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza zo mu gihugu cya Turikiya, aho bazishyurirwa 90% by’amafaranga y’ishuri by’umwihariko abaziga ibijyanye n’ubuvuzi.

Iki kigo gisanzwe gitanga serivisi z’imenyekanisha bikorwa ku bigo by’ubucurizi, gufasha abanyeshuri kujya kwiga muri kaminuza zo mu mahanga no gufasha abacuruzi mu kubagira inama.

Kuri ubu kigiye gufasha abanyeshuri 50 bazatsinda ikizamini ku manota 55% kujya kwiga mu gihugu cya Turikiya.

Ikizamini kizakorwa mu masomo y’Imibare, Geometric n’ibindi, bizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Online).

Abazatsinda bazishyurirwa arenga 90% aho nk’abaziga ubuvuzi (Medicine), umunyeshuri yajya yishyura amadorali ya Amerika 518 angana na 468,790 Frw, ku mwaka igihe byari $10,000 (9,050,000 Frw), ku mwaka.

Kwiyandikisha gukora ibyo bizamini byaratangiye, aho bizarangira ku wa 19 Mata 2019 ku cyicaro cya Best World Link Group mu Mujyi muri gare ya Downtown ahari inyubako ikoreramo CBA Bank.

Ibisabwa ni Irangamuntu cyangwa Pasiporo n’ifoto ngufi. Uwiyandikisha kandi agomba kuba yarasoje amashuri yisumbuye cyangwa icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku bifuza kwiga icya gatatu (Masters).

Ubuyobozi bwa Best World Link Group, butangaza ko Kaminuza ari zo zikosora ibizamini mu gihe ibindi umunyeshuri asabwa birimo uruhushya rw’inzira bikorwa n’iki kigo nyuma yo kumenya ibyavuye mu bizamini byakozwe.

Uwiyandikisha ashobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwa www.bestworldlink.co.uk cyangwa ukabandikira kuri [email protected]/ [email protected] wanahamagara kuri telefone ngendanwa ya +250782266571 na +250786576293


Kwamamaza