AHUPA yorohereje abifuza kwiga amasomo yo gukora ibiganiro kuri televiziyo

Ikigo AHUPA Digital Services Ltd, cyatangije ku nshuro ya kane amasomo y’igihe gito, ku bifuza gukora imirimo itandukanye kuri televiziyo.

Iki gikorwa AHUPA yagitangije bwa mbere mu 2014, aho bigishije abantu batandukanye ibijyanye no gutegura no gutangaza ibiganiro, gutunganya amashusho, amafoto na graphic design. Kugeza ubu iki kigo kimaze kugeza ku isoko ry’umurimo abantu benshi bakorera televiziyo za hano mu Rwanda.

Amasomo atangwa mu byiciro bibiri, aho umunyeshuri abanza ku ntebe y’ishuli ubundi mbere yo gusoza igihe kiba cyaragenwe akabasha kwimenyereza umwuga kur BTN TV, imwe mu muri televiziyo zigenga mu Rwanda, mbere yo guhabwa impamyabushobozi igaragaza ubumenyi yungutse.

Kwiyandikisha ku bifuza kwiga muri AHUPA TV Academy ubu byorohejwe kurushaho ako bikorerwa ku rubuga rwayo, ugahita unishyura ukoresheje Mobile Money.

Uyu mwaka amasomo azatangirwa mu turere twose tw’igihugu aho abanyeshuri icumi ba mbere bazitwara neza bazahita bahabwa akazi, kandi abazahugurwa haziyongeraho amasomo yo kwihangira imirimo, habeho no kubafasha kubona igishoro.


Kwamamaza