Abatsinze ibizamini bibahesha kwiga mu mahanga bya TOEFL na IELTS basabanye n’ishuri ryabo

Abanyeshuri batsinze ibizamini mpuzamahanga by’Icyongereza bya TOEFL (Test of English as Foreign Language) na IELTS (International English Language Testing System) bibemerera kujya kwiga ku mugabane w’i Burayi, Amerika, Canada n’ahandi bashimiye abayobozi n’abarimu b’ishuri bizemo.

Mu baganiriye na IGIHE bavuze ko gutsinda ibi bizamini atari ikintu cyoroshye bakaba barazirikanye umuhati w’abarimu babo ndetse n’imfashanyigisho ishuri ryatanze ngo babashe kubigeraho, babone uko bajya kwiga hanze.

Mwiza Allen watsinze ikizamini cya IELTS mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa yiga yagize ati “Akenshi abantu barakora bagatsindwa kuko baba batiteguye neza, cyangwa se ugasanga umuntu afite ubumenyi bw’Icyongereza buri hasi. Iri shuri ribanza kuguha isuzuma, rikakugira inama yo kwihugura uko ikizamini gikorwa cyangwa se niba wabanza ukiga Icyongereza.”

Yakomeje avuga ko ibi bituma abigira muri iri shuri bitwara neza bishingiye ku kuba rifite abarimu bakurikirana buri munyeshuri ku giti cye ndetse n’imfashanyigisho zihagije.

Murinda Michel we yagize ati “Twishimiye uburyo batwigishije ubuhanga bukoreshwa ngo umuntu atsinde ibi bizamini bya TOEFL na IELTS, usanga impamvu abenshi batsindwa ari uko baba batahuguwe n’inzobere zibifitiye ubushobozi.”

Yakomeje agira ati “Twashatse kubasigira urwibutso kugira ngo bamenye ko twanyuzwe n’akazi bakora mu gutanga umusanzu w’uburezi mu rurimi rw’Icyongereza.”

Abiga muri iri shuri biganjemo ab’ingeri zitandukanye barivuga imyato ku bw’ubumenyi bahavoma butuma batera indi ntambwe mu buzima bwabo.

Karinda Eugène yagize ati “Iki kizamini numvaga nta mpamvu yo kujya kukiga kuko kuva mu bwana nize mu Cyongereza ariko nasanze bitoroshye kugeza ubwo umuntu yandangiye International English Language School.”

Yakomeje agira ati “Baramfashije mu gihe gito, imyitozo nakoraga hano imeze kimwe neza n’ibyo babaza mu bizamini, ariko ibanga ryamfashije ni ukumenya kuvumbura imitego iba iri mu buryo babaza ndetse no gukoresha neza igihe kuko baguha ibibazo byinshi ugereranyije n’umwanya batanga.”

Umuyobozi w’Ishuri International English Language School, Jean Fiacre Haliyamutu, yashimiye abatsinze ibyo bizamini ku bw’igikorwa cyiza batekereje kandi agira inama n’abandi muri rusange.

Yagize ati “Turakangurira abantu bose bakora ibizamini bya IELTS na TOEFL kujya babanza kwitegura bihagije. Hari ubwo utekereza ko uzi Icyongereza wagerayo ugatsindwa, hari abajya kubikora bakitegura ku munota wa nyuma.Yewe hari abajyayo batari ku rwego rwo kujya gukora kiriya kizamini bakeneye kubanza guhugurwa bisanzwe. Mbere yo kwishyura hagati y’ibihumbi 170 -210, jya ubanza umenye niba ubumenyi ufite mu kwandika, kuvuga, kumva no gusoma buguha ubushobozi bwo gutsinda ikizamini.”

Ishuri IELS rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, mu nyubako yo kwa Ndamage mu igorofa rya gatatu, rizatangira kwakira abashaka kwiga amasomo ya IELTS, TOEFL, Business English, General English, Accent Reduction (American or British Pronunciation), tariki ya 21 Kanama 2017.

Ku bindi bisobanuro wabaza kuri 0783593253 / 0783467011/ 0728093253 cyangwa ukabandikira kuri [email protected]

Umuyobozi w'Ishuri International English Language School, Jean Fiacre Haliyamutu
Jean Fiacre Haliyamutu yashimiye abanyuze mu ishuri ayobora ko batekereje neza
Karinda Eugène yafashijwe n'ishuri IELS ahita atsinda ikizamini ku nshuro ya mbere
Mwiza Allena watsinze ikizamini avuga ko ubuyobozi bw'ishuri ntacyo budakora ngo abanyeshuri batsinde
Umwarimu wigisha Icyongereza n'Umuyobozi w'Ishuri Haliyamutu
Bafite ibitabo n'imfashanyigisho zituma abanyeshuri bagira ubumenyi bukenewe
Abarimu n'abanyeshuri bafashe ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza