Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yihariye azabungura ubumenyi bwo gukora cake zidasanzwe

Nyuma ya ‘Cake Festival’ yamurikiwemo gâteau zikoze mu ishusho ya Kigali Convention Centre n’iy’ingagi yanyuze benshi, Petersbakers yinjiranye ku isoko umwihariko w’ubuhanga mu gukora keke yashyizeho amahirwe ku Banyarwanda bashaka kwihugura mu kuzitunganya.

Petersbakers ni yo nzu ikora ikanacuruza keke ya mbere mu Mujyi wa Kigali yatangije iserukiramuco ryerekaniwemo umwihariko w’izikorerwa mu Rwanda ryiswe “Cake Festival’’.

Cake Festival yabereye ku Kacyiru, ku wa 26 Ukuboza 2019, umunsi Abongereza bita Boxing Day. Abacyitabiriye baganujwe kuri keke zikorwa na “Petersbakers’’ yashinzwe na Mugwaneza Peter.

Umwihariko wayo ni uko herekanwe keke zikoze mu ishusho ya KCC n’Ingagi zo mu Birunga nka bimwe mu biranga ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mugwaneza yasobanuye ko “Nazikoze mu kugaragaza ibikorwa remezo nka KCC biri mu Rwanda ndetse n’ingagi zinjiriza igihugu amadevize.’’

Umuhanzikazi uhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi], yavuze ko yanyuzwe na keke zikorwa na Petersbakers.

Ati “Uvuga ubutumwa muri keke. Hari icyo nakunze kuri wowe kuko ukorera igihe. Keke umugabo wanjye yarayikunze cyane.’’

Mugwaneza yagize igitekerezo cyo gutegura festival nyuma yo gusanga Abanyarwanda barakunze ibyo akora kuva mu 2007.

Uyu mugabo yize ibijyanye na Food Production and Hospitality Industry muri Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), yaniyunguye ubumenyi binyuze muri porogaramu yaherewe muri Kenya na Nigeria.

Ati “Nkunda gukora keke. Natangiye gukora mu 2007 ariko nikorera kuva mu 2019. Ibanga ni uko mbikunda. Njye nakundaga guteka. Nakuze mfite inzozi zo kuzashinga hoteli. Ndakomeje kandi nifuza ko Isi yose izaza mu Rwanda, ikamenya ko hari icyo yahakora.’’

Mugwaneza yahaye akazi abantu 10 mu gihe hari n’abanyeshuri 23 yigisha gukora keke.

Ati “Iyo ukoresha umukozi wahaye ubumenyi akora ibyo wifuza. Intego yo guhugurwa ni ukwagura amasoko. Gutanga ubumenyi ni ukugira ngo urubyiruko rubone imirimo.’’

Petersbakers imaze gukorana n’ibigo bikomeye birimo MTN Rwanda. Afite umwihariko wo gukora keke no kuyishushanya bitewe n’uburyo uwamugannye abyifuza.

Yakoze iziremye mu mashusho arimo iy’umuntu, iy’imodoka, mudasobwa, gitari, abagiye gutera ivi, ababyeyi bitegura kwibaruka, abagize isabukuru y’amavuko n’iz’abafite ubukwe zibasigira urwibutso rw’amateka mu buzima bwabo.

Cake Festival ni igikorwa cyagizwe ngarukamwaka biteganyijwe ko mu 2020 kizaba cyagutse byisumbuyeho. Ku nshuro ya mbere, abayitabiriye beretswe keke zitandukanye zirimo “Vanilla Cake’’, ‘’Chocolate Cake’’, ‘‘Lemon Cake’’, ‘‘Coconut cake’’, “Strewberry cake’’ na ‘My choco’ igizwe n’imboga n’imbuto zitandukanye.

Inzozi za Mugwaneza ni ugukomeza gukora keke no guhaza isoko ry’izikorerwa mu Rwanda ariko zikanoherezwa hanze muri gahunda ya Made in Rwanda.

Petersbakers ni inzu ikora ikanacuruza keke zaba izikoreshwa mu bukwe, mu isabukuru no mu birori bitandukanye; ifite akarusho ko kubihuza no kwigisha ku buryo abantu bavoma ubwo bumenyi mu gihe gito.

Mu gukomeza guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, Petersbakers yashyizeho uburyo bwo gutanga amahugurwa ku bashaka gukora keke no kubafasha kwihangira imirimo.

Ibikorwa byo kwiyandikisha bizasozwa ku wa 10 Mutarama 2020.

Muri Petersbakers bafite ahantu hisanzuye ho gukorera inama z’ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi birori bidakenera abantu benshi. Ibiciro bya gâteau muri Peter’s Bakers bihera ku bihumbi 7 Frw kugera ku cyo umukiliya wese yifuza.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri +250 786 048 392 cyangwa ukanyura ku mbuga nkoranyambaga za Petersbakers.

-  Keke zidasanzwe zakozwe na Petersbakers


Kwamamaza