14 Barber yafunguye imiryango isezeranya serivisi z’ubwogoshi ziri ku rwego mpuzamahanga

Inzu itanga serivisi z’ubwogoshi zigenewe abagabo ya 14 Barber yafunguye imiryango, isezeranya abayigana kubaha serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo nibwo 14 Barber yafunguye imiryango Kimihurura mu nyubako ya KBC.

14 Barber itanga serivisi zirimo kogosha imisatsi n’ubwana ku bagabo ndetse no guca inzara ku ntoki no ku birenge (pedicure et manicure).

Mu kiganiro na IGIHE, Gihozo Patrique uyobora 14 Barber akaba n’umwe mu bayishinze, yavuze ko batekereje ku bagabo kuko babona inzu zibitaho zikiri nke ugereranyije n’iz’abagore.

Ati “ Twagize igitekerezo cyo gushinga inzu yogosha kuko twari tubikunze, turashaka kuzamura imikorere kuko iyo urebye ukuntu mu bindi bihugu bikorwa, twe mu Rwanda turacyari inyuma.”

Gihozo yakomeje avuga ko umwihariko wa 14 Barber ari ubunyamwuga bw’abakozi bayo ndetse n’ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Serivisi dutanga ni ukugosha abagabo n’abagore, gushyira amabara mu musatsi (teinture), no guca inzara ariko tutari buzihindurire amabara. Mu bihe biri imbere turateganya no kongeramo serivisi zo kuruhura umubiri (Spa), ariko twibanda cyane ku bagabo.”

Baraka Maduwa umaze imyaka isaga 18 mu mwuga w’ubwogoshi ni umwe mu bogosha muri 14 Barber, aho ahamya ko agereranyije n’ahandi yakoreye iyi yo ifite ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Iyi nzu y’ubwogoshi itandukanye n’izindi ahanini urebeye ku bikoresho, ibikoresho byacu bigezweho kandi bijyanye n’umwuga wacu wo kogosha. Abantu bose bashobora kuba bafite imashini zogosha ariko izacu zijyanye n’igihe, icyo navuga n’uko abantu baza bakabanza kwirebera ibyo mbabwira.”

Maduwa uvuga ko kogosha byamuteje imbere kandi bimutunze we n’umuryango we, ahamya ko ibikoresho bya kinyamwuga biri mu byamukuruye agahitamo gukorana na 14 Barber kandi abayigana bakwiye kwitega serivisi nziza.

14 Barber ikorera mu nyubako ya KBC mu igorofa rya kabiri unyuze ku gice cyegeranye n’ahahoze ‘Top Tower Hotel’. Ikora kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro.

Abogoshi ba 14 Barber bafite uburambe bw'imyaka iri hejuru ya 10 muri uyu mwuga
14 Barber ifite abogoshi babikunda kandi babigize umwuga
14 Barber irateganya kogosha mu buryo bw'umwuga
Abakozi ba 14 Barber bafite ubunararibonye mu kazi bakora
Akanyamuneza kari kose ku bw'ibyo 14 Barber yari imaze kubasezeranya
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro 14 Barber
Gihozo Patrique uri mu bashinze 14 Barber avuga ko icyo bifuza ariko n'umuntu uvuye mu bihugu byateye imbere aza akabona ahantu hagezweho ho kwiyogosheshereza
Gihozo Patrique uri mu bayobozi ba 14 Barber
Iherereye mu igorofa rya kabiri mu nyubako ya KBC
Inzu ya 14 Barber ifite ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru mu bwogoshi
Inzu yogosha ya 14 Barber yafunguye imiryango mu nyubako ya KBC
Iyi nzu yogosha abagabo yasezeranye gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga
Maduwa amaze imyaka 18 ari umwogoshi wabigize umwuga

Kwamamaza