Barashakishwa uruhindu bakekwaho ubujura

Yashyizweho na IGIHE
Ku ya 7 Ukwakira 2018 saa 10:28

Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 arashakishwa hamwe n’umugore we Uwababyeyi Nadine w’imyaka 19 nyuma y’uko uwo mugabo yibye amafaranga umukoresha yogerezaga imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 13 Nzeri nibwo ayo mafaranga yibwe. Uwo mukoresha yatangaje ko Mushimiyimana yari asanzwe aza koza imodoka ze mu rugo yarangiza agataha.

Ku mugoroba wa tariki 13 Nzeri ubwo nyir’imodoka yari avuye kubikuza kuri banki amadolari ibihumbi icumi yo kujya kugura ibikoresho by’ubwubatsi, ngo nibwo Mushimiyimana yamucunze yinjiye mu nzu kuganira n’abashyitsi, afata ya mafaranga mu modoka arayatwara.

Nyuma yo gutwara ayo mafaranga, bivugwa ko Mushimiyimana yahise ahamagara umugore we babanaga i Kigali, amubeshya ko hari mwene wabo ukoze impanuka ku bw’ibyo agomba kwihuta bakajya kumureba.

Ngo bahise bagenda nta n’imyenda batwaye, telefone zabo bahita bazikura ku murongo.

Iki kirego cyagejejwe mu bugenzacyaha ngo abakekwa bashakishwe dore ko banaburanye n’umwana wabo w’amezi arindwi.

Mushimiyimana Emmanuel ni mwene Twagirumukiza Cyril na Yandema Josephine. Yavukiye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagali ka Buhoro mu mudugudu wa Gihogwe.

Uwababyeyi Nadine ni mwene Mutabazi Protegène na Mukantwari Christine bo muri Kamonyi, umurenge wa Musambira, Akagali ka Kivumu mu mudugudu wa Nyarenge.

Uwababona yamenyesha ubuyobozi bumwegereye cyangwa agahamagara kuri: 0788265595/0738300513 agahabwa ibihembo bishimishije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza