MTN na Ecobank byasinyanye amasezerano azafasha abakiliya guhererekanya amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2018 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho, MTN na Banki Mpuzamahanga, Ecobank, byagiranye amasezerano y’ubufatanye azatuma hahangwa udushya ndetse bikanongera urwego abakiliya babyo bagerwagaho na serivisi z’imari mu buryo bworoshye hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Ubu buryo buzatuma abakiliya bahererekanya amafaranga hagati ya konti za MTN Mobile Money na konti za Ecobank, babashe kwizigamira, kuguza no kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank muri Afurika, Ade Ayeyemi, yavuze ko aya masezerano ashimangira gahunda ya Ecobank yo guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe ko abantu bahererekanya amafaranga mu buryo bukwiye.

Yagize ati “Impinduka mu gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi za banki na telefoni ngendanwa, ni ugushyiraho amahirwe adasanzwe mu gutanga serivisi z’imari ku bakiriya.”

Yakomeje avuga ko Afurika ikeneye gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari kugira ngo yongere ubukungu bw’abakiliya bityo MTN na Ecobank bikaba byateye intambwe ikomeye mu gushyigikira iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Rob Shuter, yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi kuko ari intambwe yo kuzamura urwego rw’abagerwaho na serivisi z’imari.

Yagize ati “Ubufatanye hagati y’amabanki n’abatanga serivisi za Mobile Money, ni ingenzi kandi ubufatanye bw’igihe kirekire dufitanye na Ecobank muri byinshi bugamije kongera urwego rw’abagerwaho na serivisi z’imari.”

Ecobank ikorera mu bihugu 36 bya Afurika ari byo; Angola, Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Cape Verde, Centrafrique, Tchad, Congo (Brazzaville), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Guinee Equatoriale, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana.

Ikorera no muri Guinea, Guinea Bissau, Kenya, Liberia, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Rwanda, Sao Tomé-et-Principe, Senegal, Sierra Leone, South Africa, Sudani y’Epfo, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

MTN na Ecobank byasinyanye amasezerano azafasha abakiliya guhererekanya amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza