Abakoresha MTN MoMo bemerewe kujya bohererezanya amafaranga n’aba-Airtel muri Tanzania

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko cyafunguye uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku bakoresha Airtel yo muri Tanzania, bizatuma abakiriya bo ku miyoboro yombi boherezanya kandi bakakira amafaranga mu buryo buhendutse hagati y’ibihugu byombi.

Iyi serivisi izajya ifasha abakiriya bakoresha MTN Mobile Money n’abakoresha uburyo bwa Airtel Tanzania binyuze mu ikoranabuhanga rya MFS Africa Hub rikataje mu gufasha abatuye mu bihugu byo munsi ya Sahara kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri MTN Rwanda, Chantal Kagame, yavuze ko bishimiye ubu buryo bushya bugiye kurushaho korohereza abakiriya nyuma y’ubusanzweho bwaboroherezaga ku kohererezanya n’abari muri Kenya, Uganda na Zambia.

Yagize ati “Mobile Money ikomeje kugenda iba nk’umuco mu Rwanda ari na ko MTN ikomeza kongera imari n’umwihariko mu Banyarwanda binakungahaza imibereho myiza ya buri umwe. Twishimiye kuzana ubu buryo bworoshya guhererekanya amafaranga byambukiranya imipaka mu buryo bwihuse mu bubiko bwa telefoni z’abakiriya bacu.”

Ubu buryo bushya bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha MTN Rwanda na Airtel Tanzania, umukiliya azajya abasha kubugeraho ahamagaye *830# hanyuma akurikize amabwiriza. Aha ni n’aho haboneka ibiciro by’amafaranga akatwa bijyanye n’ayoherezwa.

Ubu buryo bwifashisha umubare w’ibanga umukiriya wa MTN Mobile Money asanzwe akoresha.

Chantal Kagame yagize ati “Ubu turabarura miliyari 130 Frw yohererezanywa mu kwezi kumwe kandi dukomeje kuyobora Mobile Money mu Rwanda n’abayikoresha bahoraho barenga miliyoni 1.7.”

MTN Mobile Money ni bumwe mu buryo bumaze kugira izamuka rikomeye mu gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, ibi bigahamywa n’uruhererekane rw’ubufatanye n’ibindi bigo bicuruza serivizi nka Yegomoto aho uteze abasha kwishyura urugendo bitamugoye ndetse na KVCS aho abakeneye parikingi bisigaye biborohera kwishyura.

Ibi byiyongeraho n’ubundi bufatanye butandukanye iki kigo kigirana na banki z’imbere mu gihugu mu koroshya “serivisi” zitandukanye nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza