00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Perezida watowe yaganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo barimo uw’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe muri Zambia, Hakainde Hichilema kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo batandukanye muri icyo gihugu barimo n’uw’u Rwanda, Ambasaderi Amandin Rugira.

Perezida watowe muri Zambia, Hakainde Hichilema kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo batandukanye muri icyo gihugu barimo n’uw’u Rwanda, Ambasaderi Amandin Rugira.

Hichilema yatorewe kuyobora Zambia mu minsi ishize, nyuma yo gutsinda mu matora Perezida Edgar Lungu bari bahanganye.

Nyuma yo gutsinda, Hichilema yatangiye kwiyegereza bimwe mu bihugu bisanganywe umubano mwiza na Zambia, hagamijwe kuganira ku ngingo z’iterambere bafatanyamo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Hichilema w’imyaka 59 yagize ati “ Kuri iki gicamunsi nakoranye inama n’abahagarariye ibihugu byabo muri Zambia bo muri Malawi, Botswana, Afurike y’Epfo, RDC, Namibia, Somalia, Rwanda, Zimbabwe, Misiri na Maroc. Twaganiriye ku ngingo zitandukanye duhuriyeho.”

Perezida Hichilema yavuze ko bikwiriye ko abanyafurika bagira umuhate wo kujya bishakamo ibisubizo mbere yo kubishakira ahandi.

Ati "Muri iyo nama twibanze ku buryo demokarasi ari inkingi y’iterambere muri Afurika, kandi ko mbere yo gushakira ibisubizo ahandi, tugomba kubanza kubyishakamo imbere ku mugabane."

"Twavuze ko nta mpamvu yo kumena amaraso kubera ubuyobozi, kubw’ibyo, Zambia igiye gutangira kurangwa n’ubwisanzure buzatuma abadipolomate n’abaturage bishimira uburenganzira bwabo."

Hichilema yatangaje ko muri iyi nama hanaganiriwe ku bushobozi Afurika yifitemo bwo "guhanga imirimo, ubumenyi n’amahirwe ku bucuruzi mbere yo kujya kubishakira ahandi. Nibyo bizaba ku isonga mu gihe tuzaba turi ku buyobozi."

Hichilema watsinze amatora ku majwi asaga 60 %, afite akazi gakomeye ko kuzahura ubukungu bwa Zambia bwahungabanyijwe na Covid-19, guhashya ruswa mu buyobozi no kugarurira icyizere abashiramari.

Mu bindi asabwa cyane n’abakurikiranira hafi ubukungu bwa Zambia, ni ugucunga neza amadeni icyo gihugu gifata mu mahanga, nateremerere igihugu nkuko byatangiye kugaragara.

Perezida watowe Hichilema yijeje abahagarariye ibihugu byabo ko Zambia igiye kuba igihugu kirangwa n'ubwisanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .