00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhuri rw’ibibazo ku iyicwa rya Perezida wa Haiti, igihugu kiri kugana mu manga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Igihu ni cyose ku rupfu rutunguranywe rwa Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse wishwe arasiwe mu rugo rwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Umugore we Martine Moïse yakomerekejwe bikomeye n’amasasu, akaba yarahise ajya kuvurirwa muri Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibibazo bikomeje kuba uruhuri ku rupfu rudasobanutse rwa Jovenel, dore ko bitumvikana uburyo abantu bitwaje intwaro binjira mu rugo rwa Perezida usanganywe abamurinda kabuhariwe kugeza ubwo bamwishe.

Haribazwa kandi ibikurikiraho muri icyo gihugu gisanganywe ibibazo bya politiki n’ubukene bwibasiye abagera kuri 60 %.

Minisitiri w’Intebe Claude Joseph yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe, avuga ko atifuza ko igihugu kijya mu bibazo kubera urupfu rutunguranye rwa Perezida.

Ni nde wishe Perezida?

Kugeza ubu uretse abantu bane Polisi ivuga ko yarashe na babiri bafashwe, ntabwo haramenyekana uri inyuma y’urupfu rwa Perezida Jovenel.

Minisitiri w’Intebe Joseph yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bavugaga Icyesipanyolo n’Icyongereza ari bo bateye urugo rwa Perezida mu ijoro rishyirwa ku wa Gatatu, bakamurasa we n’umufasha we.

Ikinyamakuru Express cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Perezida Jovenel yarashwe amasasu 12, ibiro bye mu rugo n’icyumba yararagamo bikangizwa.

Minisitiri w’Intebe Claude Joseph yavuze ko Perezida yishwe n’abacancuro b’abanyamahanga.

Kugeza ubu haracyari igihu ku bishe Perezida Jovenel bagakomeretsa umugore we

Ambasaderi wa Haiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bocchit Edmond yavuze ko abishe Perezida ari abicanyi babigize umwuga. Yavuze ko abo bicanyi baje bigize nk’Abanyamerika kandi ko hari impungenge ko bamwe bashobora kuba bavuye mu gihugu.

Haiti yahise ifunga ikibuga cy’indege kugira ngo abakekwa baturira indege, icyakora bivugwa ko bashobora kuba bahungiye muri Repubulika ya Dominikani bihana imbibi. Icyo gihugu na cyo cyahise gifunga imipaka igihuza na Haiti, mu kwirinda ko hari uwacyinjiramo akekwa mu bishe Perezida Jovenel.

Yari amaze iminsi asabwa kwegura

Perezida Jovenel wari ufite imyaka 53, yari amaze umwaka ahanganye n’abatavuga rumwe na Leta bapfa ibijyanye na manda n’imiyoborere y’igihugu.

Uyu mugabo wari uzwi nka “Banana Man” kubera ubucuruzi n’ubuhinzi bw’insina yakoze mbere yo kuba Perezida, yiyamamaje mu matora ya 2015, aza gusubikwa kubera imvururu zakurikiye icyiciro cyayo cya mbere.

Hateguwe andi mu mpera za 2016 hashize aya mbere aburijwemo, ari na yo Jovenel yatsinze akarahira muri Gashyantare 2017.

Hari hashize iminsi mu gihugu hari imvururu, abatavuga rumwe na Leta bavuga ko manda ye y’imyaka itanu yarangiye bityo hakwiriye kuba andi matora bashingiye ku kuba Itegeko Nshinga rivuga ko amatora aba buri nyuma y’imyaka itanu kandi aheruka yagombaga kuba mu 2015. Bamusabye kwegura kuko bamufata nk’utemewe n’amategeko, akaba yarananiwe kugarura ibintu mu buryo.

Jovenel n’abamushyigikiye bo bavugaga ko manda ye itararangira kuko yarahiye mu 2017, bityo yagombaga kuva ku butegetsi mu 2022. Yari yaravuze ko atazongera kwiyamamaza umwaka utaha.

Yari ayoboye igihugu wenyine, inzego nyinshi zidakora

Umwaka n’igice byari bishize Jovenel ayoboye igihugu kitagira Inteko Ishinga Amategeko kuko iyari ihari yasoje imirimo muri Mutarama 2020 ibura iyisimbura kuko nta matora yateguwe mu 2019 yo gushaka abandi badepite.

Sena ni yo yari igifite abasenateri icumi muri 29 bayigize ariko na bo imikorere yabo yari ifite aho igarukira kuko batuzuye.

Ibyo byatumye kuva muri Mutarama 2020 kugeza ubu, igihugu cyari kiyobowe hashingiwe ku mateka ya Perezida kuko Inteko itora amategeko idahari.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yasozaga imirimo umwaka ushize, Jovenel yavuze ko amafaranga yayigendagaho agiye kuyubakishamo amashuri, mu gihe agitekereza ikindi yakora cyahosha imvururu za politiki mu gihugu.

Uretse Inteko, hari izindi nzego nyinshi za Leta zidafite abakozi cyangwa abaziyobora kubera ko amatora, yaba ayo ku nzego z’ibanze n’ayo ku rwego rw’igihugu, yananiranye muri manda ya Jovenel.

Byari biteganyijwe ko muri Kamena haba amatora ya kamarampaka ku Itegeko Nshinga yagombaga gusiga yongereye ubushobozi Perezida ariko yarasubitswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

Iryo tegeko Nshinga ryagombaga kandi kuvanaho umwanya wa Minisitiri w’Intebe no kubuza ko Perezida yakweguzwa cyangwa ngo akurikiranwe mu butabera. Hari hakubiyemo no kugabanya ububasha n’ingano by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Usimbura Jovenel ntazwi

Perezida w’urugaga rw’abacamanza muri Haiti, Jean Wilner Morin yabwiye CNN ko hari igihu k’ugomba gusimbura Perezida Jovenel cyatewe n’ibibazo bya Politiki bimaze igihe mu gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ni we wakabaye asimbura Perezida mu gihe apfuye ariko hashize iminsi mike uwari kuri uwo mwanya, René Sylvestre, yishwe na Covid-19. Byari biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu, umunsi Jovenel yiciweho.

Minisitiri w’Intebe Joseph Claude wafashe inshingano nyuma y’urupfu rwa Perezida, kugira ngo yemererwe gukora izo nshingano agomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, iyo ntihari kuko imaze umwaka idakora.

Ikindi giteye urujijo, Haiti kuri ubu ifite ba Minisitiri b’Intebe babiri. Ku wa Mbere tariki 5 Nyakanga, mbere y’iminsi ibiri ngo yicwe, Perezida Jovenel yari yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Ariel Henry, wagombaga kurahira ku wa Gatatu.

Jean Wilner Morin yavuze ko ubu aho igihugu cyerekeza hatazwi. Ati “Kugeza ubu dufite ba Minisitiri b’Intebe babiri. Hari Minisitiri w’Intebe ukiri mu nshingano, hakaba undi uherutse gushyirwaho na Perezida. Ni nde muri aba bombi urasigarana ubuyobozi?”

Minisitiri w'Intebe Claude Joseph niwe wafashe inshingano nubwo yari aherutse gusimbuzwa

Morin kandi yavuze ko nko mu 2015, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ari we wasimbuye Perezida by’agateganyo mu gihe amatora ataraba. Kuri ubu ntawe uhari kuko inteko idakora, icyakora abasenateri bake basigaye, bafite ubayoboye witwa Joseph Lambert, bitazwi niba ari we ushobora guhabwa inshingano za Perezida.

Imvururu n’umutekano muke mu murwa mukuru

Umurwa mukuru Port-au-Prince umaze iminsi mu bibazo by’umutekano muke birimo imyigaragambyo n’ubujura mu ngo z’abaturage.

Muri Kamena uyu mwaka, Jimmy Cherizier wahoze ari umuyobozi muri Polisi yiyemeje kuzana impinduka mu gihugu kuko yashinjaga Jovenel kunanirwa.

Muri uko kwezi mu murwa mukuru hiciwe abantu 15 bishwe n’amabandi, barimo umunyamakuru n’umwe mu batavuga rumwe na Leta.

Ubwo bwoba bw’imvururu za politiki n’umutekano muke, zatumye muri Kamena gusa abaturage ibihumbi 13 bava mu byabo nk’uko imibare ya Loni ibigaragaza.

Udutsiko tw’amabandi yitwaje intwaro tumaze igihe turwana na Polisi ngo twigarurire ibice bimwe by’umurwa mukuru. Iyi mirwano yagiye ibangamira ibikorwa bya Loni byo kugeza ubutabazi ku baturage, nk’uko CNN yabitangaje.

Ubukungu buri mu manga, ubukene buravuza ubuhuha

Ubukungu bwa Haiti busanzwe buhagaze nabi ariko byarushijeho kuzamba kubera Coronavirus. Ubukungu bw’iki gihugu gituwe na miliyoni 11 z’abaturage, umwaka ushize bwamanutse ku kigero cya 3.8 %.

Imvururu zimaze iminsi zabaye nk’izongera ibibazo abaturage basanganywe birimo ubukene bukabije, binashyira mu kaga imirimo yakorwaga n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi.

Nko mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana (UNICEF) muri Haiti, Bruno Maes yavuze ko abakozi bashinzwe ubutabazi bari kugorwa no kugera ku baturage kubera ibibazo by’umutekano.

Yavuze kandi ko uyu mwaka, abana bugarijwe n’imirire mibi muri icyo gihugu bazikuba kabiri, bakava ku bihumbi 41 babonetse umwaka ushize bakaba ibihumbi 86 uyu mwaka, biturutse ku ngaruka za Coronavirus, imvururu, ibura ry’ibyangombwa nkenerwa nk’amazi, ibiribwa n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe Claude Joseph yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu, asaba umuryango w’abibumbye gutangiza iperereza mu iyicwa rya Perezida.

Joseph yasabye kandi akanama k’umutekano ka Loni guterana mu maguru mashya bakiga ku hazaza ha Haiti.

Haiti ni igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo giherereye rwagati mu mazi hagati y’inyanja ya Caraïbes n’Amajyaruguru y’Inyanja ya Atlantique mu birwa bya Hispaniola.

Gituwe n’abaturage basaga miliyoni 11 aho 95% ari abirabura bafite inkomoko ku bacakara bahoze mu maboko y’u Bufaransa, bakaza kubona ubwigenge mu 1804. Ni kimwe mu bihugu bya mbere bikennye. Kuva cyashingwa cyaranzwe n’imvururu za Politiki zirimo ubutegetsi bw’igitugu, ihirikwa ry’ubutegetsi, ubugizi bwa nabi n’ibindi.

Perezida Jovenel wishwe (iburyo) n'umugore we Martine wakomerekejwe n'amasasu
Hashize iminsi hari imyigaragambyo mu gihugu. Aha igisirikare cyari gihanganye n'abasabaga ko Perezida yegura
Imvururu zimaze iminsi zatumye bimwe mu bikorwa remezo byangizwa
Ikarita igaragaza aho Haiti iherereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .