00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe ku mubano w’u Rwanda na Tanzania ku buyobozi bwa Suluhu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kamena 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abakurambere babivuze neza ko umuturanyi mwiza akurutira umuvandimwe wa kure, nibyo kandi na Bibiliya mu gitabo cyayo cy’Imigani ibishimangira ivuga iti ‘Ntukareke incuti yawe n’incuti ya so, kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so, umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure’.

U Rwanda nk’igihugu, rufite Tanzania nk’umuturanyi wo mu Burasirazuba bwarwo ariko by’umwihariko ibihugu byombi bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Mu myaka itanu ishize ubwo Tanzania yayoborwaga na Dr John Pombe Magufuli [aruhukire mu mahoro], u Rwanda n’igihugu cye byagaragaje ubushake buhambaye bw’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Paji nshya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yagaragaye cyane kuva mu myaka ya 2015, ubwo Dr Magufuli yari amaze gutorerwa kuyobora iki gihugu ndetse muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha rya 40 ryiswe ‘Dar es Salaam International Trade Fair (DITF)’. Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ubuhahirane.

Mu mpera z’uwo mwaka kandi itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryagiye muri Tanzania riganira n’ubuyobozi bwaho ku kuzamura ubucuruzi bw’ibihugu byombi no kwigira hamwe uko hakemurwa amananiza mu bucuruzi yagaragaraga cyane ku ruhande rwa Tanzania nk’ahantu abacuruzi bo mu Rwanda banyuraga kugira ngo bagere ku cyambu cya Dar es Salaam.

Mu 2018, nibwo ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi wari waratangiye kuganirwaho muri za 2000 ariko abari abayobozi ba Tanzania barakomeje kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Muri uwo mwaka wa 2018, nibwo kandi bahise basinya amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532, yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Mu myaka 10 Kikwete yayoboye Tanzania, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwabarirwaga muri miliyoni 5.7$ ku mwaka. Mu mwaka wa mbere wa Magufuli bwarazamutse bugera kuri miliyoni 17,6 $. Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Ku wa 17 Werurwe nibwo Perezida Dr Magufuli yatabarutse azize indwara y’umutima, asimburwa na Samia Suluhu Hassan wabaye umuperezida wa gatandatu wa Tanzania na Perezida wa mbere w’umugore uyoboye icyo gihugu.

Mu muhango wo gusezera kuri Magufuli ku wa 22 Werurwe, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yavuze ko ku buyobozi bwe, yaharaniye ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, kandi aharanira kwaguka no gutera imbere umubano w’u Rwanda na Tanzania.

Icyo gihe yagize ati “Leta y’u Rwanda yatewe ishema no gukorana bya hafi na Magufuli, nk’uwaharaniye ukwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akanagira uruhare runini mu gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania. Ibikorwa bye byiza bizibukwa ibihe byose.”

Perezida Suhulu yitezweho gushyigikira ibyagezweho

Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, azayobora icyo gihugu kugeza mu 2025 ubwo manda yari iya John Pombe Magufuli yari kuzaba irangiye. Magufuli yari muri manda ye ya kabiri yatangiye muri 2020.

Impuguke muri Politiki akaba by’umwihariko akurikiranira hafi iyo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Nizeyimana Alexis, yabwiye IGIHE ko politiki ya Perezida Suluhu itazatandukana cyane n’iya Magufuli cyane ko bose ari abo mu Ishyaka rya CCM [Chama Cha Mapinduzi].

Ati “Yatangiye gufungura imibanire y’igihugu cye n’ibindi, Tanzania ubona ko iri mu murongo w’uko ikomeza bwa buryo bwayo bwo kubakira ubukungu bwayo imbere ariko bakareba no hanze ku buryo mu mibanire ya Tanzania n’amahanga bizagenda neza.”

Yakomeje agira ati “Perezida Suluhu ubona ari umuntu ushaka gufungura amarembo bitabangamiye ya politiki yari isanzwe ya CCM, yo kuvuga ngo ni ukubakira igihugu ku banye-Tanzania ariko ubona yaramaze kumenya ko Isi isa n’aho yegeranye.”

Nizeyimana yavuze ko ikintu cy’ibanze Perezida Suluhu yahise akora ari ugusura ibihugu byo mu karere byari bidafitanye umubano mwiza n’uwo yasimbuye cyangwa hari amasezerano yadindiye. Mu bihugu yasuye harimo Uganda na Kenya.

Ati “Iyo ugiye kureba yihutiye kubanza kugira ibyo akemura cyane cyane ku bihugu navuga ko bari bafitanye akangononwa, nka Uganda hari amasezerano y’umuyoboro wa Peteroli uwamubanjirije hari ibyo ibihugu byombi bitabashije kumvikanaho ariko ejo bundi Perezida Suluhu yahise ajya muri Uganda basubukura ibiganiro ndetse hari byinshi bumvikanyeho.”

Yakomeje agira ati “Ni umuntu kandi ubona ko ibyo yatangaje mu bihe bitandukanye, ashyize imbere kubana neza n’ibihugu byo mu Karere harimo n’u Rwanda cyane ko ku Rwanda ho basanzwe babanye neza.”

Samia Suluhu Hassan yari asanzwe ari Visi Perezida wa Tanzania, ndetse yaherukaga mu Rwanda mu 2016, aho yari yahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ubwo yageraga mu Rwanda ari ku wa 17 Nyakanga 2016, Suluhu Hassan yakiriwe na Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru wa RDB, [kuri ubu ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, Gazi na Mine] ndetse na Mukaruliza Monique wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ubu ni Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Umwarimu muri Kaminuza, Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru ndetse wakurikiraniye hafi politiki y’ishyaka rya CCM dore ko yabaye muri Tanzania, Prof Malonga Pacifique, yabwiye IGIHE ko n’ubwo u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Tanzania ariko bigaragara ko Perezida Suluhu hazabaho impinduka zigamije kuwushimangira.

Ati “Ntabwo bariya bantu bagendera kuri politiki yabo nk’abantu, bagendera kuri politiki ya CCM, ariko itari imwe ya cyera, ni CCM nshya igezweho igendera ku bitekerezo by’igisekuru gishya. CCM nshya rero ishyira imbere kubana neza n’ibihugu bigize akarere kandi wabonye ko u Rwanda ari igihugu kibanye neza na CCM muri iyi myaka.”

Prof Malonga kandi avuga ko azi neza Perezida Suluhu nk’umugore uvuga make ariko akarasa ku ntego ndetse agahagarara ku ijambo. Ikindi kimugira umuntu udasanzwe ngo ni ukuba yarabashije gukorana na Magufuli imyaka itanu, ibintu ahuza no kuba azi neza icyerekezo uyu mugabo yari afite.

Ati “Politiki ye [Suluhu] ntabwo ari nshya, ni imwe ya Magufuli, ariko yoroshya ibintu bimwe na bimwe birimo no kuba mwabonye uburyo yahinduye intekerezo kuri Covid-19, ariko muri rusange politiki ni ya yindi ikomeza.”

Umunsi uzaba mwiza uboneka mu gitondo…

Muri Werurwe 2021, ubwo Perezida Suluhu yarahiriraga kuyobora Tanzania, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yahagarariye u Rwanda ndetse mu minsi ishize Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza bagiriye uruzinduko muri iki gihugu.

Ku ruhande rwa Polisi z’ibihugu byombi, ni uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati yazo cyane ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ajyanye n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
CG Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Ati “Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye."

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro, yashimiye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Prof Malonga Pacifique yabwiye IGIHE ko uru ruzinduko rusobanuye byinshi mu bijyanye n’imibanire y’ibihugu kuko Umukuru Mukuru w’Ingabo n’Umuyobozi wa Polisi bagiye muri Tanzania bahagarariye u Rwanda ndetse n’abo bagiranye nabo ibiganiro bakaba ari abahagarariye icyo gihugu kandi bafite n’ijambo rikomeye.

Prof Malonga avuga ko kuba u Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano, igikwiye gukurikiraho ubu ari uko abakuru b’ibihugu byombi baganira bakarebera hamwe icyakorwa ngo uyu mubano wongere usubukurwe cyangwa ushyirwemo ibirungo.

Ati “Ku rwego rw’u Rwanda, ntabwo nzi muri dipolomasi ngo ni nde utangira cyangwa uhamagara undi, njyewe nkanjye mbona intambwe yakurikiraho ari uko u Rwanda rwatumira Perezida Suluhu akaza mu gihuhu akagirana ibiganiro na mugenzi we bakareba uko basubukura ibikorwa n’imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.”

Prof Malonga agaragaza ko ariko kugeza ubu ibihugu byombi bibanye neza ndetse abavandimwe b’abanyarwanda baba muri Tanzania, bakora ibikorwa by’ubucuruzi ndetse ku mupaka wa Rusumo, urujya n’uruza rukomeje kunyuzwaho ibicuruzwa byaba ibiva mu Rwanda cyangwa ibiva muri Tanzania bigana mu Rwanda.

Aha ni mu 2016, ubwo Suluhu Hassan wari Visi Perezida yari ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yitabiriye Inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe
Suluhu Hassan aheruka mu Rwanda mu 2016, aha yasuhuzanyaga na Francis Gatare wari kumwe na Monique Mukaruriza
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yitezweho kwagura umubano w'u Rwanda n'igihugu cye
Perezida Samia Suluhu Hassan w'imyaka 61 ubwo yarahiriraga gusimbura Magufuli witabye Imana
Abasesenguzi bagaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan buzabanira neza u Rwanda nk'uko byari bimeze kuri Dr Magufuli
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza aherutse gusinyana amasezerano na mugenzi we wa Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .