Uko Human Right Watch itahwemye gusiga icyasha u Rwanda yitwaje raporo z’ibinyoma

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Kuva mu myaka irenga itandatu, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), wakunze gusohora raporo z’urudaca zishinja u Rwanda byinshi birimo gufasha umutwe wa M23, kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru, guhohotera abaturage n’ibindi.

Mu 2012 ubwo umutwe wa M23 warwanaga na leta ya Congo Kinshasa, uyu muryango watunze agatoki Leta y’u Rwanda wemeza ko yahaye ibikoresho izi nyeshyamba. Ni raporo u Rwanda rwamaganiye kure ruvuga ko HRW izikora igamije kureba uko yakusanya miliyoni z’amadolari yo kuyifasha gusohora izindi zishingiye ku binyoma.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda ibinyujije mu itangazo yagize iti “Ntitwivanga mu bibazo bya Congo Kinshasa by’imbere mu gihugu, yaba ibirebana na politiki cyangwa ibirebana n’igisirikare. Ibirego bivuga ibihabanye n’ibyo nta shingiro bifite.”

Perezida Kagame nawe yanenze izo raporo zatumye u Rwanda rufatirwa na Amerika ibihano mu bya gisirikare. Abicishije kuri Twitter yavuze ko ibyo uyu muryango utangaza ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ukwiye gushaka ibimenyetso nyabyo ukanenga abakwiye kunengwa mu by’ukuri nta kubogama niba ushaka kubaka.

Ubuziranenge bw’izi raporo zashinjaga u Rwanda gufasha M23, bwibajijweho na benshi bahamya ko ari ibinyoma. Hari nk’aho zavugaga ko mu bazihaye amakuru harimo n’ababaye mu Ngabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Somalia na Darfur, kandi u Rwanda rutarigeze rwohereza ingabo muri Somalia.

Mu bihe bitandukanye Raporo za Human Rights Watch (HRW) ntizahwemye kuvuga ko Leta y’u Rwanda ifata nabi abaturage batishoboye. Nko mu 2015 yavuze ko abazunguzayi, abakoresha ibiyobyabwenge n’inzererezi bakubitwa ndetse bakajya gufungirwa ahantu hatazwi.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye yarabyamaganye, avuga ko ari ibinyoma HRW isanzwe isohora bigamije kuyobya Abanyarwanda no kubangisha gahunda nziza za leta zibateza imbere.

Yagize ati “Yarwanyije imidugudu, yarwanyije guhuza ubutaka, yamagana kurwanya Nyakatsi, yarwanyije gacaca; iyo Abanyarwanda tuza kwishinga Human Right Watch tuba tukiri mu bukene bukabije.”

Umwaka ushize nabwo HRW yashinje u Rwanda gushora abana mu mitwe yitwara gisirikare itavuga rumwe n’u Burundi. Iyi raporo yaranenzwe cyane kuko nta makuru arambuye itanga kuri iyo mitwe ndetse n’ibikorwa abo bana n’abakuze bashowemo.

Kunenga ibikorwa bya HRW ntibiyica intege cyangwa ngo bitume yikosora. Uyu mwaka nabwo ntiyaruhutse kuko nabwo yasohoye raporo zirimo iyavugaga ko mu Rwanda abantu bakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa n’iyindi yavugaga ko abaturage banyagwa amasambu yabo mu bice by’Uburengerazuba bw’igihugu.

Muri Werurwe yanditse ko abaturage bari gushyirwaho iterabwoba rikomeye n’abayobozi kugira ngo bamburwe ibyabo badasakuje.

Muri Nyakanga 2017, HRW yasohoye raporo ivuga ko inzego z’umutekano mu Rwanda zagiye zica abantu batandukanye bakurikiranwaho ibyaha byoroheje. Ni Raporo y’amapaji 60 yiswe “ All Thieves must Be Killed” bishatse kuvuga ngo ‘Abajura bose bagomba kwicwa’ yasohotse ku wa 5 Nyakanga 2017.

Iyo raporo yavugaga ko nibura inzego z’umutekano mu Rwanda zishe nibura abantu 37 bakekwagaho ibyaha byoroheje mu Ntara y’Iburengerazuba, hagati ya Nyakanga 2016 na Werurwe 2017.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yanyomoje iyi raporo, ivuga ko mu kugenzura ibibazo byayikomojweho, yasanze mu bantu bayivugwamo hari abakiriho, abishwe n’ibindi nk’impanuka cyangwa n’abantu ku giti cyabo kandi babikurikiranyweho.

Minisiteri y’ubutabera mu 2014 yakoze isuzuma ku mikorera ya HRW, igaragaza ibikorwa n’uyu muryango nk’ubukangurambaga bwa Politiki buba bwateguwe hagamijwe kwangisha rubanda Leta y’u Rwanda.

Ryanagaragaje ko hashingiwe kuri raporo z’uyu muryango, zikunda kubogamira ku ruhande rw’inyeshyamba za FDLR, zahunze igihugu nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

HRW hari ibyo itubahiriza

Nubwo HRW yibasira u Rwanda umusubizo, ifitanye amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda hagamijwe kunoza ubunyamwuga mu byegeranyo byinshi irukoraho umwaka ku wundi.

Mu 2011 impande zombi zemeranije ku masezerano y’imikoranire, humvikanwa ko u Rwanda ruzajya ruhabwa umwanya wo kugira icyo ruvuga kuri ibyo byegeranyo mbere yuko bisohoka, nubwo kenshi ibi bitubahirizwa.

Mu biganiro Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yagiranye na Lewis Mudge, uhagarariye HRW muri Afurika, muri Mata 2014, yamugaragarije ko uyu muryango ukomeje kwica nkana amasezerano wagiranye n’u Rwanda bishobora gutuma ruyasesa.

Umunyamerika Richard Johnson wigeze kuba umudipolomate wa Amerika ndetse wanabaye mu Rwanda hagati y’imyaka 2008-2010, ashinja Human Rights Watch kugambanira u Rwanda irutangaho raporo zigamije kurusebya no kurwicira isura.

Mu gitabo cye yise “The Travesty of Human Rights Watch on Rwanda” cyangwa “Isesereza rya HRW ku Rwanda”, yasohoye muri 2014 yerekana ko HRW igaragara nk’iyashyigikiye ibikorwa by’imitwe igamije kugaruka mu Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu; iyo ni RDR mu 2010, FDLR guhera mu 1994 na MDR mu mwaka wa 2003.

Ku bwa Johnson, ngo ko kuva Human Rights Watch yashingwa mu 1988 isa n’iyatandukiriye intego yayo yo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, ahubwo igasa n’iyahindutse igikoresho cya politiki.

Johnson yikoreye iperereza ku birebana n’amakuru atangazwa na HRW ku Rwanda, yagaragaje ko isa n’ihanganye cyane n’ubutegetsi buriho, ngo yihesha icyizere mu maso y’amahanga ivugira abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni muri Mata 1994.

Umuyobozi wa Human Rights Watch, Kenneth Roth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza