00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimangiye ko nta biganiro biteganyijwe na Uganda “ubu”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza ibiganiro bigamije gukemura umwuka mubi umaze imyaka hagati yayo n’iya Uganda ariko ko ubu bidateganyijwe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko muri iki gihe nta biganiro biteganyijwe hagati y’impande zombi.

Bivugwa ko Guverinoma ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda ku wa 30 Kanama 2021, isaba ko habaho ibiganiro ku mpande zombi.

Ibaruwa yoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, ayishyikiriza mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Makolo yatangarijwe The East African ko nta biganiro biteganyijwe ubu.

Ati “ Nta biganiro biteganyijwe ubu, ariko u Rwanda rukomeje guha ikaze ibiganiro ku bibazo byagaragajwe. Icyakora ibyo bibazo biracyahari kuko Uganda yakomeje gushimuta, gufunga, gutoteza no kwirukana Abanyarwanda.”

Yagarutse no ku kuba muri iki gihe Uganda igishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu 2017 biturutse ku ihohoterwa, itotezwa, iyicarubozo n’ubwambuzi u Rwanda rushinja Uganda gukorera Abanyarwanda bayibamo. Byatumye rufunga imipaka rugira inama abaturage guhagarika ingendo zerekezayo.

Si ibyo gusa kuko runayishinja gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gufasha imitwe yitwaje intwaro irufitiye imigambi mibisha.

Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungirwa ahatazwi muri icyo gihugu, abandi bakicwa cyangwa bakirukanwa mu byabo bashinjwa kuba intasi za Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru kuri RBA ku wa 5 Nzeli 2021, yavuze ko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi urimo gufata indi ntera kuko ubu Uganda isigaye itwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

“Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bamaze guhura inshuro enye kuva mu 2019 bavugana ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço wa Angola na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ni bo bahuza gusa ibyo biganiro ntibiratanga umusaruro.

Perezida Museveni (ibumoso) na Perezida Kagame (iburyo) ubwo bari bamaze gusinyira amasezeraro yo kuzahura umubano mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .