00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Afurika y’Epfo byashashe inzobe, byiyemeza kuzahura umubano umaze igihe mu rwijiji

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Kamena 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje kuzahura umubano umaze imyaka irindwi urimo agatotsi, bikaba biri gukorwa hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Kamena 2021, nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Dr Naledi Pandor.

Muri ibyo biganiro byabaye mu ruzinduko Dr Biruta yagiriye muri Afurika y’Epfo, aba bombi bemeranyije ko bagiye gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi nyuma y’ibiganiro Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa bagiye bagirana mu bihe bitandukanye.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Afurika y’Epfo, ryavuze ko abo bayobozi bahuye hagamijwe gusesengura uko umubano w’ibihugu byombi wifashe n’imbogamizi zikiwuzitira kugira ngo zikurweho.

Bemeranyije kugarura umubano wari uhari mbere y’uko ibintu bitangira kudogera mu 2013.

Ryakomeje riti “Mu biganiro birambuye kandi birimo ukuri, ba minisitiri bombi biyemeje gusubiza umubano mu buryo nk’uko Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa babyemeranyije nyuma y’ibiganiro bagiranye.”

Ibihugu byombi kandi byashyizeho ibikorwa n’ingamba bihuriweho biganisha ku nzira yazana inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.

Hanemejwe ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo gufasha inzira yo gusubiza uwo mubano mu buryo, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.

Hashyizweho itsinda rihuriweho riyobowe na Minisitiri Biruta ndetse na Pandor rigamije kuyobora urugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Iryo tsinda rizasesengura ibibazo byose bibangamiye umubano w’ibihugu byombi, raporo ishyikirizwe abaminisitiri bombi.

Ibi biganiro bije bikurikira ibyahuje abakuru b’ibihugu byombi tariki 18 Gicurasi 2021 i Paris aho bari bitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamba guhera mu 2014 ubwo Karegeya Patrick wabaye mu Ngabo z’u Rwanda, yicirwaga muri Afurika y’Epfo, mu cyumba cya hotel ya Mischelangelo mu ijoro ryo rishyira ku wa 1 Mutarama 2014.

Karegeya afatwa nk’umwe mu bashinze Umutwe wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, umutwe washinjwe uruhare mu bitero bya grenade zatewe mu bice bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, guhera mu 2009.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’umwijima mu mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, abayobozi b’icyo gihugu barwitirira abantu boherejwe n’u Rwanda nubwo nta na rimwe mu rukiko biragaragazwa isano y’abishe Karegeya na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu 2014 Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo visa ku Banyarwanda berekezayo bakoresheje pasiporo zisanzwe. Icyo gihe iki gihugu cyirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

U Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma yo gutera ibisasu mu gihugu, byahitanye inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo yarushinje kuba inyuma y’igitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku rugo rwa Kayumba muri icyo gihugu.

Uyu wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Afurika y’Epfo iracyacumbikiye Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC n’Umutwe w’Abarwanyi wa P5, uhuriweho n’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda.

Uyu mutwe wakomeje gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse bamwe mu bari bawugize barimo umuyobozi wabo Rtd Major Mudathiru Habib, barimo kuburanishwa n’inkiko za Gisirikare mu Rwanda, nyuma yo gufatwa n’Ingabo za RDC, abandi bakishyikiriza MONUSCO.

Kugeza ubu kandi Abanyarwanda bakomeje kugorwa no kubona visa zo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri Biruta (ibumoso) na Minisitiri Pandor baganiriye ku bibazo bibangamiye umubano mwiza w'ibihugu byombi, biyemeza kubishakira igisubizo
Dr Biruta na Dr Pandor biyemeje gukoresha imbaraga mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo umaze imyaka irindwi ubuditsemo igihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .