00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burundi turi ababyara kandi ababyara barakubagana-Perezida Ndayishimiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri kugana mu nzira nziza, nubwo hatabura ibibazo nk’ibihugu ‘by’abavandimwe’.

Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo RFI na France 24 mu ruzinduko amazemo iminsi i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni cyo kiganiro cya mbere Ndayishimiye agiranye n’ibinyamakuru mpuzamahanga kuva yatorerwa kuyobora u Burundi umwaka ushize.

Perezida Ndayishimiye yabajijwe ku hazaza h’umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka isaga itanu urimo agatotsi, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo i Bujumbura, hakaba imvururu zatewe no kutumvikana kuri manda ya gatatu y’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe, ku buryo gushwana atari igitangaza.

Ati “Ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi turi ababyara. Mu muco wacu rero ababyara barakubagana cyane. Icyakora biragaragara ko hari impinduka nziza. Abashinzwe ingabo bahuriye ku mipaka iduhuza, ku kijyanye n’umutekano hari impinduka nziza.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aherutse mu Burundi kwifatanya n’icyo gihugu kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we w’u Burundi asubiza ubutumire yari yahawe bwo kujya gufatanya n’u Burundi kwizihiza umunsi w’ubwigenge, nayo yagaragaje ko hari icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ndayishimiye na we yavuze ko “Hari icyizere ko mu gihe cya vuba hazaboneka igisubizo kirambye.”

Perezida w’u Burundi kandi yabajijwe ku ruzinduko rwe muri Congo n’icyo ruvuze ku mutekano w’ibihugu byombi, dore ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya u Burundi ikunze kuboneka ku butaka bwa Congo.

Yavuze ko we na Perezida Tshisekedi baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guhashya iyo mitwe kandi ko babyitezeho umusaruro.

Ati “Kubera umuhate wa Perezida wa Congo wo guhashya imitwe yitwaje intwaro, dutekereza ko iyo mitwe izatsindwa abayigize bagasubira mu bihugu byabo gufatanya n’abandi mu iterambere.”

“Ni abana b’igihugu, ntabwo bafite impamvu za politiki. U Burundi bwiteguye kubakira bukabahugura bakajya mu murongo umwe n’abandi baturage”.

Raporo iheruka y’impuguke za Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga ko ingabo z’u Burundi zijya zinjira ku butaka bwa Congo guhiga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu Burundi.

Ndayishimiye yabihakanye, avuga ko ababivuga ari “abashaka guharabika igihugu no gusubiza inyuma umubano mwiza w’ibihugu byombi.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ku masezerano yasinywe yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi wa Gitega-Uvira-Kindu uhuza uburasirazuba bwa Congo n’u Burundi.

Ndayishimiye yavuze ko hagikorwa inyigo ngo imirimo yo kuwubaka itangire, gusa yemeza ko nuboneka uzatanga umusaruro ukomeye.

Ati “Ni ngombwa ko tuvana uburasirazuba bwa Congo mu bwigunge. Nureba urasanga umutekano muke uharangwa uterwa n’uko nta buryo bw’itumanaho, imitwe yitwaje intwaro irigenga igakotra ibyo ishaka . Umuhanda wa gariyamoshi nubonek hazaboneka umutekano, ubucuruzi buzoroha”

Perezida Ndayishimiye kuva yarahirira kuyobora u Burundi muri Kamena umwaka ushize, yakoze ingendo zitandukanye hanze y’igihugu zigamije kunagura umubano w’igihugu cye n’amahanga utari wifashe neza guhera mu 2015.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yizeye ejo hazaza heza h'umubano w'u Rwanda n'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .