00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bishobora kujya byoherezwamo abasabye ubuhungiro muri Denmark

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Denmark yatoye itegeko ryemerera icyo gihugu kwimurira abimukira basabye ubuhungiro mu bindi bihugu biri hanze y’u Burayi.

Mu bihugu biri kunugwanugwaho koherezwamo izo mpunzi birimo u Rwanda, Eritrea n’ibindi.

The Guardian yatangaje ko iryo tegeko ryatowe n’abadepite 70 kuri 24 baryanze.

Iri tegeko rizaha icyo gihugu ububasha bwo kwakira abasaba ubuhungiro ariko bakoherezwa mu kindi gihugu gifitanye amasezerano y’imikoranire.

Umuvugizi mu kigo gishinzwe abinjira muri Denmark, Rasmus Stoklund yagize ati “Nuramuka usabye ubuhungiro muri Denmark ugomba kumenya ko uzoherezwa mu kindi gihugu kitari mu Burayi. Twizeye ko bizahagarika umubare w’abantu basaba ubuhungiro muri Denmark.”

Icyo gihugu cyatangaje ko kikiganira n’ibindi bihugu bishobora kuzajya byoherezwamo abasabye ubuhungiro.

Muri Mata uyu mwaka Minisitiri ushinzwe abimukira, Mattias Tesfaye yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwasojwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, azibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Denmark ni kimwe mu bihugu byasabye ko hongerwa ubufasha mu nkambi yakira abimukira bavuye muri Libya iherereye i Gashora mu Rwanda.

Bamwe mu badashyigikiye iryo tegeko rishya rya Denmark bavuze ko kohereza abimukira mu bihugu bidafite amikoro ahagije, bizabangamira imibereho myiza yabo n’umutekano.

Umubare w’abasaba ubuhungiro muri Denmark ukomeje kugabanyuka uko imyaka ishira, aho wavuye ku basaba 21000 mu 2015 bagera ku 1500 umwaka ushize.

Abasaba ubuhungiro muri Denmark bashobora kujya bemererwa bakoherezwa mu bindi bihugu byo hanze y'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .