U Bufaransa: Haratangazwa umwanzuro ku gushyira ku karubanda inyandiko za Mitterand muri Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Nzeri 2017 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Urwego rugenzura uko amategeko y’u Bufaransa yubahirizaI Nshinga (Constitutional Council), kuri uyu wa Gatanu rutegejweho umwanzuro ku kirego cy’umuhakashatsi François Graner ushaka kwinjira mu ishyinguranyandiko rya François Mitterand wigeze kuyobora u Bufaransa.

Graner w’imyaka 51 uyobora ikigo cy’ubushakashatsi, CNRS, yatanze ikirego nyuma yo kwangirwa kugera mu ishyinguranyandiko rya Mitterand hagendewe ku mategeko agenga inyandiko z’abayobozi bakuru zihyinguye.

Muri Mata 2015, u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ibikorwa byabwo na Guverinoma y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1995, nyamara si ko byagenze kuko zose atariko zafunguriwe amaso ya rubanda, bakavuga ko izashyizwe ahabona ari izitarimo amabanga ashobora gushyira hanze amabi igihugu cyakoze.

Nk’uko leparisien yabitangaje, Graner avuga ko ari mu cyiciro cy’abantu bibwiraga ko Jenoside yakorewe abayahudi ariyo ya nyuma, hakaza kuba indi mu Rwanda noneho u Bufaransa bukaza kuyigiramo uruhare, kandi ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Niba ari ukuri byaba byaragenze bite?” Aho Niho Garner akeneye kuganisha ubushakashatsi bwe, ariko ngo kugera ku nyandiko zamuha amakuru zirimo iz’abayoboraga igihugu icyo gihe, bisa no gufungura“umutamwenwa uriho ingufuri ebyiri.”

Umwanzuro ku ishyirwa ahabona ry’izo nyandiko utegerejwe kuri uyu wa Gatanu, gusa umunyamategeko wa Graner, Patrice Spinosi, avuga ko uwasigiwe inyandiko za Mitterand, Dominique Bertinotti, wanabaye Minisitiri ku bwa François Hollande, adakwiye kubuza abantu kuzikoresha.

Uyu munyamategeko yavuze ko kugira ubwiru inyandiko zahoze ari iz’abakuru b’ibihugu, Minisitiri w’Intebe n’abagize guverinoma, bitandukanye n’ubwisanzure bw’ibanze kuko ibikorwa by’ubutegetsi bidakwiye kugirwa ibanga.

Umushakashatsi Graner wanditse ibitabo byinshi ku Rwanda unakorana bya hafi n’umuryango "Survie" uharanira impinduka za politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, avuga ko ashaka kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko “gukomeza guhishira inyandiko mu bubiko byongera amakenga.”

Dominique Bertinotti ucunga inyandiko za Mitterrand akomeje kuziryamaho
Ifoto igaragaza Perezida François Mitterrand mu Ukuboza 1994, aha yari kumwe na Minisitiri w'Intebe Edouard Balladur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza