Mu mpinduka zitezwe, harimo zimwe z’ingenzi cyane mu bubanyi n’amahanga bw’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi aho muri Kanama uyu mwaka, Pierre-Emmanuel De Bauw azava ku nshingabo ze nka Ambasaderi w’u Bubiligi muri Ireland akajya kureberera inyungu zabwo mu Butaliyani.
Mu ba mbasaderi bashya, harimo bamwe bazaba binjiye muri izi nshingano ku nshuro yabo ya mbere, ni ukuvuga nta handi bigeze bazibamo. Urugero ni Bert Versmessen uzoherezwa guhagarararira igihugu cye mu Rwanda.
Yigeze kuba Umuyobozi w’itsinda ryari mu Bubiligi ryafashaga iryari i New York mu gihe iki gihugu cyari kiyoboye Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye.
Benoît Ryelandt niwe uheruka nka Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, yatangiye izi nshingano mu 2017 nyuma asubira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi.
Usibye abo, ba Ambasaderi b’iki gihugu mu Buholandi na Rabat muri Maroc nabo bazahindurwa. Byitezwe ko impinduka zizakorwa mu bihugu bigera kuri 60 mu 181 u Bubiligi bufitemo ababihagarariye.
Ntabwo urutonde ntakuka ruremezwa gusa ikinyamakuru Le Soir gihamya ko amavugurura y’ingenzi azakorwa mu bihugu birimo u Rwanda na Canada.
Abadipolomate b’u Bubiligi ubusanzwe bamara imyaka itatu cyangwa ine ku mwanya mu gihugu runaka bahawemo inshingano, kandi iyo umwe amaze nibura kujya mu butumwa mu bihugu bibiri bitandukanye, ategekwa gusubira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mbere yo koherezwa mu bundi butumwa hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!