00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi z’imari ntabwo zikwiriye kuba iz’abakomeye gusa - Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe kwigobotora ingaruka z’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Covid-19, hakenewe inzego z’imari zikora neza kandi zidaheza.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Ngarukamwaka yiga ku mabanki n’imari, yateguwe n’Urugaga rw’Amabanki muri Nigeria, The Chartered Institute of Bankers of Nigeria (CIBN).

Perezida Kagame yavuze ko serivisi z’imari zitangwa n’amabanki zidakwiriye kuba iz’abifite cyangwa abajijukiwe gusa, ko ari ngombwa kugezwa kuri benshi kugira ngo iterambere ry’ubukungu rigerweho.

Yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu, ari amahirwe akomeye ku mabanki.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri buri rwego rw’ubukungu bwacu. Icyakora icyorezo kinatanga amahirwe kuri banki nyafurika mu kugira uruhare rugaragara mu gutuma abaturage bacu badahungabana no kubafasha mubyo bakeneye.”

Yakomeje agira ati “Serivisi z’imari ni moteri y’iterambere ry’urwego rw’abikorera. Banki ni ingenzi mu gutanga igishoro mu buryo butanga umusaruro kandi butunganye.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo kugera ku iterambere yifuza, haramutse habayeho ubufatanye aho gukomeza kurambiriza ku nkunga z’amahanga.

Ati “Afurika ifite ubushobozi bwo gutera inkunga iterambere ry’ubukungu bwayo, hatabayeho kwishingikiriza inkunga z’amahanga. Kugira ngo hakomeze kubaho guhangana, hekenewe gukomeza kongeramo ikoranabuhanga mu mikorere y’amabanki nta n’umwe uhejwe. Serivisi z’imari ntabwo zikwiriye kuba iz’abifite gusa.”

Yakomoje ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa, avuga ko ari intangiriro nziza ku kugera ku bukungu budaheza bushingiye ku buhahirane hagati y’Abanyafurika, ariko ko bitazashoboka banki zitabigizemo uruhare.

Ati “Banki zifite amashami henshi ku mugabane zitezweho uruhare mu kunoza ubwo buhahirane.”

Ku ruhande rwa za Leta, Perezida Kagame yavuze ko biteguye gukomeza gushyiraho uburyo bwiza bufasha abashoramari n’abacuruzi ndetse no guteza imbere guhanga udushya.

Iyi nama izwi nka Annual Banking and Finance Conference iri kuba ku nshuro ya 14, iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry'ubukungu rishoboka ku mugabane wa Afurika ariko ko banki zikwiriye kurigiramo uruhare rukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .