00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkozy utaranyuzwe no kwirengagizwa na Macron i Kigali babiganiriyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2021 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Nicolas Sarkozy wahoze ayoboye u Bufaransa yababajwe n’uburyo yirengagijwe na mugenzi we Emmanuel Macron uyoboye icyo gihugu kuri ubu, mu ruzinduko rw’amateka aherutse gukorera mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.

Agahinda ka Nicolas Sarkozy katumye nyuma y’iminsi ine Macron avuye mu Rwanda, amutumira mu biro bya Perezida (Elysée), babiganiraho.

Ikinyamakuru Opinion cyatangaje ko Sarkozy yababajwe n’uburyo atatumiwe ngo aherekeze mugenzi we mu ruzinduko rw’amateka yagiriye i Kigali, akaba ataranakomojweho mu ijambo yahavugiye uwo munsi, ryagaragaje ukwicuza no kwemera uruhare igihugu cye cyagize muri politiki yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu baherekeje Macron i Kigali harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian n’abandi barimo n’abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

Kwinuba kwa Sarkozy gufite imizi mu kuba ari we Perezida wa mbere w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside mu 2010, akemera ko igihugu cye cyakoze amakosa.

Nubwo igihu hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda cyakomeje nyuma ya Sarkozy kubera politiki, uyu mugabo yakomeje kugaragaza ko yumva u Rwanda n’ingaruka z’ubufasha igihugu cye cyahaye abakoze Jenoside.

Na nyuma yo kuva ku buyobozi yakomeje gusura u Rwanda ndetse tariki 5 Gicurasi 2021 abinyujije muri Le Point, Sarkozy yasabye Macron gusura u Rwanda kandi akahava asabye imbabazi kuko gukomeza gutegereza birambiranye.

Umwe mu ba hafi ba Sarkozy yabwiye Opinion ko ‘yatunguwe cyane n’iyi myitwarire’ ya Macron yo kutamutumira ngo bajyane i Kigali, yanahagera ntagaragaze ko hari mugenzi we wagerageje kubyutsa umubano mbere ye nubwo bitakunze neza.

Macron agihaguruka mu Rwanda, Sarkozy yanze kuripfana atangira kugaragaza akababaro ke. Byatumye tariki 31 Gicurasi Macron amutumira basasa inzobe baraganira. Muri icyo kiganiro, Macron yamubwiye ko imbwirwaruhame yavugiye mu Rwanda yifuzaga ko iba rusange aho kwibanda ku bantu ku giti cyabo, ari nayo mpamvu atamukomojeho.

Bamwe mu ba hafi ba Macron batangaje ko ibiganiro by’abo bombi byagenze neza kandi babyishimiye.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rwafunguye amarembo y’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imyaka 27 yo kurebana ay’ingwe kuko icyo gihugu kitemeraga uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda; by’umwihariko akunda kurangira abashoramari b’Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

Ku wa 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.
Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Hari n’amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na PSG.

Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari na we Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry’iyi kipe ryoroha.

Sarkozy (ibumoso) na Macron bashashe inzobe, Sarkozy asobanurirwa impamvu atatumiwe mu ruzinduko rw'i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .