00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze kuri Coup d’Etat muri Mali n’ibyakurikiye urupfu rwa Idriss Déby

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame bwa mbere yavuze ku bibazo by’ihirikwa ry’ubutegetsi bimaze iminsi muri Mali no ku mvururu zakurikiye urupfu rwa Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno waguye ku rugamba agasimburwa n’umuhungu we, Mahamat Idriss Déby Itno.

Yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na TV5 Monde muri Village Urugwiro, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron i Kigali.

Ku mapaji y’imbere mu binyamakuru byo ku Isi muri iki Cyumweru, inkuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali iri mu zikomeye ziri kuvugwaho. Ni ihirikwa ryabaye ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubwo Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri we w’Intebe Moctar Ouane bafungirwaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kati, bugacya begura bashinjwa gufata ibyemezo batagishije inama Visi Perezida Colonel Assimi Goita.

Colonel Assimi Goita wanagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta mu 2020, yahise yigira Perezida asezeranya amatora mu mwaka utaha.

Ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga byamaganye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, ndetse inzego zitandukanye zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu buhuza bugamije gusubiza ibintu ku murongo muri Mali.

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri iryo hirikwa ry’ubutegetsi ribaye hashize amezi icyenda habaye irindi mu gihugu nka Mali, cyazahajwe n’ibibazo by’umutekano bishingiye ku mitwe y’iterabwoba.

Yavuze ko icyangombwa abantu bagakwiriye kurebaho, ari umutekano w’abaturage n’ububabare bari kunyuramo kubera ibyabaye, mbere yo kwamagana cyangwa kutamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ati “Ntabwo ntekereza ko umuyobozi uwo ari we wese wo muri Afurika cyangwa se undi muturage wo muri Afurika yakwishimira umutekano muke nk’uriya. Abantu bavuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi, bakavuga ku bayobozi n’ibindi ariko ikintu gikomeye gikwiriye kuduhangayikisha, ni ububabare abaturage bari kunyuramo kubera ibyo.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cyo kumenya byimbitse ngo ni ibiki byabaye, ni nde wabikoze? Ibyo abantu babivugaho ariko igikomeye ubu ni umutekano muke n’ububabare bw’abaturage, ni bariya bantu batabona neza ejo hazaza. Ni byiza ko twishyira mu mwanya w’abaturage ba Mali.”

Perezida Kagame yavuze ko kubyamagana cyangwa kutabyamagana mu matangazo gusa, ntacyo byamarira abaturage, ahubwo igikenewe ari icyakorwa ngo basubirane amahoro.

Yavuze ko ashyigikiye inzira yatangijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kumvikanisha impande zitavuga rumwe muri Mali, umutekano n’ituze rusange bikagaruka.

Ibya Tchad aba mbere bireba ni Abanya-Tchad

Tariki 20 Mata 2021, inkuru itunguranye yaturutse i Ndjamena ivuga ko uwari Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yapfuye biturutse ku bikomere by’amasasu yarasiwe ku rugamba.

Déby wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, yapfuye ku munsi Komisiyo y’Amatora yari yatangarijeho ko ari we watsinze amatora yari aherutse kuba.

Igisirikare cyahise gitangaza ko umuhungu we Mahamat Idriss Déby ari we umusimbura, akayobora Komisiyo idasanzwe ya gisirikare mu gihe hagitegurwa amatora mashya ya Perezida.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe haba imbere muri Tchad no hanze yayo, bamwe bavuga ko ari ihirikwa ry’ubutegetsi kuko Itegeko Nshinga Tchad yagenderagaho rivuga ko iyo Perezida apfuye asimburwa n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubutegetsi bwa Tchad bwo bwatangaje ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yanze izo nshingano, bikaba ngombwa ko zifatwa n’igisirikare kugira ngo ubuzima bukomeze.

TV5 Monde yabajije Perezida Kagame icyo avuga kuri ibyo bibazo byakurikiye urupfu rwa Déby, maze avuga ko igikwiriye kwitabwaho ari ukuri kw’ibiri kubera muri Tchad, no guha umwanya abaturage b’icyo gihugu bakagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byabo.

Yagize ati “Mu bihugu byose haba hari ibiri kuba ariko icyo tugomba kwitaho ni ibiri kubera aho hantu, duti ese uyu ari gukora iki mubo bireba? Tukagendera ku biri kubera imbere mu banya-Tchad ubwabo. Ni inshingano za mbere z’abaturage ba Tchad hanyuma twe tukaza dufasha.”

Mu ntangiriro za Gicurasi 2021, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Abdelkerim Déby Itno, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Tchad by’agateganyo, akaba murumuna wa Mahamat Déby uyobora igihugu nyuma y’urupfu rwa se.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye gutekereza cyane ku bubabare abatuye Mali bari kunyuramo kubera imvururu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .