00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye uburyo Macron atabona Afurika nk’uko bamwe mu Banyaburayi bayibona

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimye uburyo Perezida w’u Bufaransa yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk’uw’abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yemereye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko hari imyumvire yakunze kuranga bamwe mu banyamahanga, babona abayobozi ba Afurika nk’abantu badashobotse cyangwa badashobora kugira icyo bageza ku bihugu byabo.

Yavuze ko Afurika yakunze kugaragara muri iyi shusho igihe kinini ndetse bamwe bakumva bagomba kubyuririraho bayigenera uko igomba kubaho.

Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho nyuma ya Jenoside rwafatwaga nk’igihugu cyananiwe ndetse bamwe bagaharanira koko ko kigaragara nk’ikidashoboye.

Ati “U Rwanda byarashobokaga ko rukomeza kuba igihugu cyatsinzwe, hari bamwe ndetse bari babyishimiye. Hari abandi bakoze ngo u Rwanda rugaragare nk’urwatsinzwe koko ariko twarafatanyije nk’igihugu dushaka ibisubizo ku bibazo byacu bwite. Mu buryo bwose, u Rwanda rw’uyu munsi ni igihugu gifite intego, cyahindutse kandi kigana aheza. Turacyariho nk’igihugu cyunze ubumwe twirengagije ibindi byose, kandi turacyaharanira gukomeza kumera neza.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika nk’ibindi bice by’Isi byose, igira abantu bakora nabi ariko ko atari yo ndorerwamo ikwiriye kureberwamo.

Ati “Ntabwo mvuga ko Afurika itagira abakora nabi, barahari ndetse bashobora no kuba ari benshi ariko ntaho bitari ku Isi. Ikinyuranye ni uko Afurika yose yafashwe nk’aho ibamo abo bantu babi gusa, ariko ahandi abakora nabi bigafatwa nk’aho ari bake.’’

“Bituma hari abumva bafite uburenganzira bwo gukora no kuvuga icyo bashaka kuri Afurika, baduha amasomo no kudufatira imyanzuro ku mahitamo yacu. Ikibabaje ni uko bamwe muri twe muri Afurika bagira uruhare muri ibi bikorwa bibi.”

Yavuze ko ibyo bikwiriye guhagarikwa, ati “Kubihagarika ni ugukora icyo wumva ari cyo hanyuma nyuma bikazagaragara ko koko byari byo.”

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane.

Ati “Nishimiye kuvuga ko Perezida Macron ari umwe mu babonye ko ibyo bintu bikwiriye guhinduka kandi akagira uruhare mu gutuma bihinduka. Perezida Macron ni umuntu wumva kandi ushishikajwe no gufasha Afurika hashingiwe ku byo Afurika yahisemo. Ibi ntibisanzwe, ni byiza kandi biraramba.”

Ahereye kuri uru ruzinduko rw’amateka, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bigiye gufatanya mu rugendo rugana ejo heza ku baturage babyo mu nzego zitandukanye.

Macron akigera mu Rwanda, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame baganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gushingira ku byo abaturage bakeneye.

Ati “Turifuza gushinga umubano uhamye, urambye ushingiye ku byo Abanyarwanda n’Abafaransa bakeneye. Ibyo birimo bimwe mu byavuzwe mu nama twahuriyemo bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, uburinganire, imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ibyo kwihangira imirimo by’umwihariko guha imbaraga urubyiruko.”

Mu gushimangira ubwo bufatanye, Perezida Emmanuel Macron, yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 100 za Covid-19 mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’ubuzima muri ibi bihe by’icyorezo.

Binyuze mu Kigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, AFD, u Bufaransa bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 130 z’amayero azakoreshwa mu gushyigikira imishinga yo kugeza amashanyarazi mu byaro n’amahugurwa.

AFD kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye ahuriweho na Minisiteri y’Uburezi n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF agamije guteza imbere uburezi n’ibikorwa by’urubyiruko.

PerezidA Kagame na Macron ubwo bari bagiye mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Perezida Kagame yavuze ko intambwe Macron yateye mu kwemera uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo kwishimira
Perezida Macron yagaragaje ko kubana neza n'u Rwanda aribyo ashyize imbere
U Rwanda n'u Bufaransa byiyemeje guhindura ipaji y'amateka yabyo yakunze kurangwa no kurebana ay'ingwe

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .