00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida wa Mali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mali uri mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida w’inzibacyuho y’iki gihugu, Col Assimi Goïta.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Amb Abdoulaye kuri iki Cyumweru Tarik 4 Nyakanga 2021, bagirana ibiganiro ndetse anamugezaho ubutumwa bwa mugenzi we wa Mali, Colonel Assimi Goïta.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko “Perezida Kagame yakiriye Amb Abdoulaye, uri mu Rwanda nk’Intumwa yihariye yazanye ubutumwa bwa Col Assimi, Perezida w’inzibacyuho muri Mali.”

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Colonel Assimi Goita yagiye ku butegetsi ahiritse Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde muri uko kwezi, yabajijwe icyo avuga kuri iryo hirikwa ry’ubutegetsi. Yavuze ko icyangombwa abantu bagakwiriye kurebaho, ari umutekano w’abaturage n’ububabare bari kunyuramo kubera ibyabaye, mbere yo kwamagana cyangwa kutamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ati “Ntabwo ntekereza ko umuyobozi uwo ari we wese wo muri Afurika cyangwa se undi muturage wo muri Afurika yakwishimira umutekano muke nk’uriya. Abantu bavuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi, bakavuga ku bayobozi n’ibindi ariko ikintu gikomeye gikwiriye kuduhangayikisha, ni ububabare abaturage bari kunyuramo kubera ibyo.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cyo kumenya byimbitse ngo ni ibiki byabaye, ni nde wabikoze? Ibyo abantu babivugaho ariko igikomeye ubu ni umutekano muke n’ububabare bw’abaturage, ni bariya bantu batabona neza ejo hazaza. Ni byiza ko twishyira mu mwanya w’abaturage ba Mali.”

Perezida Kagame yavuze ko ashyigikiye inzira yatangijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kumvikanisha impande zitavuga rumwe muri Mali, umutekano n’ituze rusange bikagaruka.

U Rwanda na Mali bifitanye imikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

Ubwo Abdoulaye Diop yari ageze muri Village Urugwiro
Ambasaderi Abdoulaye Diop yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Colonel Assimi Goïta
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Ambasaderi Abdoulaye Diop, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Mali

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .